Abaririmbyi bafitiye impungenge RSAU itabasobanurira uko izishyuza abacuranga indirimbo zabo

Abahanzi b’abaririmbyi bavuga ko batari basobanukirwa n’imikorere ya sosiyete yashyizweho yitwa RSAU (Society of Authors) izajya yishyuza abacuranga indirimbo zabo.

Abaririmbyi batandukanye bibaza byinshi ku mikorere ya RSAU
Abaririmbyi batandukanye bibaza byinshi ku mikorere ya RSAU

Babitangaje nyuma yo kugirana inama yari igamije kunononsora ibijyanye n’iyo gahunda nyamara ntiyitabirwe n’ubuyobozi bwa RSAU, tariki ya 08 Gicurasi 2017.

RSAU, ishinzwe kurengera inyungu z’abahanzi ifatanije n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) bafashe icyemezo cy’uko guhera muri Nyakanga 2017 ibitangazamakuru bitandukanye (Radio na TV) n’abandi bazatangira kwishyura abahanzi mbere yo gucuranga indirimbo zabo.

Muri iyo nama abahanzi bari bategereje gusobanurirwa ibijyanye n’uko bazajya bishyurwa ariko inama irangira ntacyo basobanuriwe nta n’umwanzuro ufashwe ku bijyanye n’iyo gahunda.

Ibyo byatumye abahanzi bibaza imikorere y’iyo sosiyete ibitirirwa. Ntibashidikanya kuvuga ko gahunda yayo ari nziza ariko banavuga ko ishobora kutabazanira inyungu kuko batazi uburyo izajya ibishyuriza; nk’uko Rurangwa Gaston uzwi nka Skizzy abivuga.

Agira ati “Tuvuye mu isi yo kumenyekana ya hit aho umuhanzi yikoreraga byose ari we ubyirukamo, tugiye mu isi ya ‘Business’ aho umuhanzi akeneye kwicara agahanga ibindi bikagira ababyirukamo.

Ese ibyo byose Leta yiteguye kubishyiramo amafaranga? Tutazamera nk’akanozasuku.”

Yatanze urugero ku “Kanozasuku” ashaka kwerekana ko kavuzwe cyane nyamara kagera ku isoko abatwara moto n’abagenzi ntibitabire kukagura bigatuma gahomba kakava ku isoko.

Niho yahereye yerekana ko gahunda ya RSAU idasobanuwe neza nayo ishobora kumera nk’uko byagendekeye “Akanozasuku”.

Ismael Ntihabose umuyobozi w'Inama Nkuru y'Abahanzi (hagati) hamwe n'abo bari kumwe muri komite nyobozi
Ismael Ntihabose umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abahanzi (hagati) hamwe n’abo bari kumwe muri komite nyobozi

Abahanzi bakomeza berekana ko RSAU n’abahanzi badahanahana amakuru ngo bamenye ikigomba gukorwa. Bifuza ko bagira uruhare mu buyobozi bw’iyo sosiyete.

Ismael Ntihabose, umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abahanzi avuga ko bari batumiye ubuyobozi bwa RSAU ngo busubiza ko butaza mu nama irimo abahanzi n’abanyamakuru.

Akomeza avuga ko ibibazo byose abahanzi bibaza bigomba gusubizwa na RSAU.

Agira ati “Igihari ni uko twe promotion (kumenyekana) turayikeneye. N’abafite aho bageze uyu munsi ni promotion yabagize. Bivuze rero ngo twe dukeneye promotion ku rwego rwo hejuru, dukeneye kandi ko abahanzi bagomba gutera imbere.

Icyakemura ibyo byose ni ibiganiro. Ibiganiro twabonye ko ari ngombwa ko bijyaho ari byinshi, twabonye ko ari ngombwa ko abantu bafata umwanya noneho bakaganira ku bintu bagashaka igisubizo.”

Epa Binamungu, umuyobozi wa RSAU utaragaragaye muri iyo nama y’abahanzi, yatangarije Kigali Today ko atigeze atumirwa muri iyo nama. Agira ati “Ntabwo twatumiwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka