Abaririmbye ‘ifoto y’urwibutso’ yaciye ibintu muri gahunda y’izasabwe ubu baba he?

Korali Itabaza yo mu Bibare mu Karere ka Gasabo yaririmbye ‘ifoto y’urwibutso’ ubu ntikigaragara cyane mu ruhando rw’amakorali ashakishwa mu Rwanda, ariko abayigize bizeye ko izongera ikaba korali ikomeye, nk’uko byahoze cyera.

Ifoto y’urwibutso ni indirimbo yamamaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icurangwa hafi buri munsi mu ndirimbo zasabwe kuri Radio Rwanda, na nyuma aho haziye izindi radio irakomeza iracurangwa. Yaririmbwe mu bitaramo bikomeye no mu nsengero, binamenyekanisha cyane Korali Itabaza yo mu Bibare yayihimbye.

Nyuma y’igihe kinini indirimbo yagiye isa n’itakaza umurindi wo gucurangwa ku maradio no mu bitaramo, isimburwa n’izindi ndirimbo z’amakorali uko zagendaga zigerwaho, benshi batangira gukeka ko abayiririmbye baba batakiriho, cyangwa se hari ikidasanzwe cyabaye kuri iyi korali.

Eliya Ntiganda, umujyanama muri iyi korali watangiranye na yo kuva ishingwa, avuga ko indirimbo ‘ifoto y’urwibutso’ yasobanuraga ibihe banyuzemo byo kubura abo basenganaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Iriya ndirimbo yahimbwe n’umuntu witwa Mukeshimana Benjamin, umwe mu baririmbyi bacu. Yayihimbye turi mu bihe byo kwibuka abantu bacu twabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze abantu barayikunda iragenda ituzengurutsa uturere twose tw’igihugu n’ubwo byabaye nk’ibyadutunguye”.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabatwaye abagera kuri 20 abasigaye bahimba indirimbo bagamije kubibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi yabatwaye abagera kuri 20 abasigaye bahimba indirimbo bagamije kubibuka

Amateka y’iyi korali atangira mu 1992 mu cyumba cy’amasengesho cyabaga i Kanombe ahitwa mu Kajagari. Muri iki cyumba harimo abaturukaga mu Ruturusu i Remera. Abo mu Ruturusu bahisemo guhinira bugufi maze bashinga icyumba cyabo bacyita ITABAZA, abandi baguma i Kanombe.

Mu myaka ibiri yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, Eliya Ntiganda avuga ko bari bafite ububyutse, bituma icyari icyumba bakibyazamo korali bayitirira icyumba cyabo, ITABAZA.

Nyuma y’igihe gito cyane bamaze kwemererwa gushinga urusengero mu Bibare, Jenoside yahise ihitana abarenga 20 mu bantu basengeraga muri urwo rusengero, harimo n’abari muri korali ITABAZA yari ikimara kuvuka. Byabaye nk’ibica intege cyane abaririmbyi ndetse bibatwara iminsi myinshi kugira ngo bazongere kwiyegeranya. Eliya Ntiganda avuga ko indirimbo yahimbwe ishingiye ku gahinda batewe n’ababo babuze, bayihimba batazi ko izamamara ikazenguruka igihugu cy’u Rwanda n’amahanga.

Agira ati “Mukeshimana yahimbye indirimbo, ashaka ko twibuka abantu bacu. Urumva nawe kuvuga ngo ifoto y’urwibutso barayidusigiye, tuba tukibuka amasura yabo n’imirimo yabo bakoze tukiri kumwe. Twageragezaga kwibuka ibintu byabarangaga ariko dushyiramo n’amagambo yo muri Bibiliya. Twebwe twumvaga ko ari indirimbo isanzwe tuzajya twikoreshereza iwacu ku rusengero.”

Ibihumbi 7 by’amanyarwanda byabaye Inkomoko yo kwamamara

Ubwo bari bamaze kwiyegeranya nka korali, ngo bafashe icyemezo cyo kwamamaza ubutumwa buri mu ndirimbo zabo, bajya muri Studio gusohora indirimbo bari bafite, ariko ‘ifoto y’urwibutso’ ntiyari mu zihutirwaga zo gushyira kuri Album. Babonye ko Album ishobora kujyaho indirimbo nyinshi, na yo bayishyiraho mu rwego rwo kuzuza umubare.

Umunsi Album yabo yasohokaga, mu 1998, bayimurikiye mu rusengero rwa Bibare, umwe mu bari aho yumvise iyo ndirimbo, ahita agura CD ibihumbi 7 by’amanyarwanda ajya kuyitubura ngo na we ayicuruze ahandi.

Indirimbo yahereye ubwo yamamazwa n’abantu batazwi, icuruzwa kuri za CD na casettes zariho icyo gihe, igeze kuri Radio Rwanda imera nk’iyihariye umwanya w’indirimbo zaririmbiwe Imana, ikajya isabwa muri buri bwoko bwose bw’ikiganiro.

Eliya Ntiganda yemeza ko iyi ndirimbo yabagize ibyamamare kugera ubwo babura umwanya wo gusengera ku rusengero rwabo, kuko buri cyumweru babaga bafite ubutumire bwo kujya kuririmba mu ntara. Anavuga ko bayigurishije amafaranga menshi batarongera gukorera kugera n’ubu.

Kuva icyo gihe, korali Itabaza yakoze imizingo (album) myinshi y’indirimbo, ariko nta ndirimbo n’imwe iramenyekana ku rwego rw’ifoto y’urwibutso’. Umujyanama muri iyo korali, Eliya Ntiganda, avuga ko nta gusubira inyuma kwabaye mu byo guhimba indirimbo cyangwa gucuranga, we akabihuza no kuba ari igihe cyabo cyari kigeze ngo bamamare.

Ati “Navuga ko ari igihe cyacu cyari kigeze, kandi n’ubundi twizeye ko ibihe nka biriya bizagaruka tugakora indiri ndirimbo imeze nk’ifoto y’urwibutso’.
Ubu korali ITABAZA ya ADEPR Bibare, igizwe n’abarenga 90 babarizwa mu Rwanda no hanze y’igihugu.

Reba Videwo y’indirimbo ‘ifoto y’urwibutso’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka