Abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bashyiriweho ibihembo bishya byiswe ‘Sion Awards’
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya byiswe ‘Sion Awards’, bigenewe abahanzi n’amatsinda baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihugu hose.

Ni ibihembo bivugwa ko bizaba bivuguruye nk’uko itsinda ririmo kubitegura ryabitangarije Kigali Today.
Umwe mu bantu ba hafi cyane mu babitegura, avuga ko ibi bihembo byitezwe gutangira muri uku kwezi k’Ugushyingo, bikazasozwa muri Mutarama umwaka utaha wa 2022, kandi ko hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru kibisobanura neza mu minsi micye iri mbere.
Abarimo gutegura iki gikorwa bavuga ko ibi bihembo birimo amavugurura menshi ugereranyije n’ibihembo bitandukanye byabayeho mu muziki uramya ukanahimbaza Imana, kandi ko ibihembo bizatanwa bizaba bitubutse ndetse harimo n’udushya dutandukanye n’ibyabanje.

Ibi bihembo bya Sion Awards bije bisanga ibindi bisanzwe bitangwa mu Rwanda nka Groove awards, hamwe na SIFA REWARDS ihemba ibigo n’abahanzi.
Ohereza igitekerezo
|