Abaririmba ibihabanye n’ibyo bakora baba babeshya Imana
Umuryango Christian Communication irategura igitaramo yise “Rabagirana Worship Festival”, kigamije kwibutsa abanyempano ko bidahagije kuba ufite impano cyangwa ufite imirimo myinshi ukorera Imana, ahubwo umuntu aba akwiye kongeraho kwerera imbuto bagenzi be.

Iyi mpuruza bashaka gutanga ngo bayikomora muri Bibiliya aho mu Bafilipi 4:17: hagira hati ’’Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe’’.
Iki gitaramo kizaba tariki cyatangiye gutegurwa giteganyijwe tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda za nimugoroba kuri Kigali Serena Hotel.
Biteganijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’abanyempano batandukanye ndetse n’amatsinda atandukanye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima, bagatekereza kuri iki gitaramo.
Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w’abaririmbyi.
Ati ’’Abanyempano n’abandi bose bafite icyo bakorera Imana binyuze mu mpano bakwiye gutekereza kuri iyi nsangamatsiko. Imana ntabwo ishaka imirimo myinshi twirirwa tuvuga ko tuyikorera ahubwo ikeneye ko dusa n’ibyo dukora. Tuzaba rero turikugendera muri ubwo butumwa nk’uko Imana yabudushyize ku mutima’’.

Peace Nicodeme Nzahoyankuye avuga ko iyi Festival izajya iba buri mwaka kandi bizera ko ibyateguwe bizahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo.
Iki gitaramo kandi nicyo cya mbere kibanjirije ibindi bizaba mu myaka izakurikira.
Insanganyamatsiko z’ibi bitaramo zo zizajya zihinduka bitewe n’ubutumwa Imana izajya iha ababitegura uko umwaka utashye.
Si kenshi mu Rwanda haba festival zo kuramya no guhimbaza Imana kuko iyi ari iya kabiri nyuma y’iyitwa Himbaza Festival nayo yigeze kuba mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Bimaze kugaragara ko abantu bavuga ko baririmbira imana,ariko mu byukuri bagamije kwibera aba Stars cyangwa kwishakira amafaranga gusa.Yesu yadusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu" (Matayo 10:8).Ndibaza niba aba batazaca abantu amafaranga.Ikindi kandi,muzi aba STARS benshi cyane byitwa ko baririmbira imana,nyamara bagakora ibyo imana itubuza,cyane cyane ubusambanyi.Mujya mwumva ba Bosebabireba,Diana Kanyomozi,etc...bajya mu busambanyi.Muli Matayo 15:8,imana iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,ariko umutima wabo uri kure yanjye".
Na none muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha.Nukwitondera aba bavuga ko baririmbira imana.
Ibyo uvuze nibyo rwose.Kanyomozi Diana,kimwe n’abandi ba Stars benshi,bavuga ko baririmbira imana.Nyamara usanga barangwa n’ubusambanyi.Ubu tuvugana,Kanyomozi atwite umwana kandi atagira umugabo.Niwe wabyivugiye ejobundi ko atwite.Ntitugakinishe imana tuyubahisha "iminwa gusa".This is Hypocrisy.