Abaramyi barimo Diane Ella, Abid Cruz, Sutcliffe bahuje imbaraga na Niyo Bosco

Abaramyi barimo Diane Ella, Abid Cruz, Sutcliffe bahuje imbaraga na Niyo Bosco bakora indirimbo bise ‘UBU NDERA’, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza baremerewe n’ibyaha, babuze uwabaruhura iyo ngoyi bakegera Imana kuko ari yo itanga imbabazi ikaruhura abarushye.

Abaramyi Diane Ella, Abid Cruz, Sutcliffe bahuje imbaraga na Niyo Bosco
Abaramyi Diane Ella, Abid Cruz, Sutcliffe bahuje imbaraga na Niyo Bosco

Aba baramyi, ubusanzwe babarizwa muri Harrison records igizwe na ekipe ngari, bavuga ko bahisemo gukorana na Niyo Bosco nyuma y’uko bakunze ijwi rye ndetse n’imyandikire ye yihariye.

Bati, "Nka Harrison records twakunze ijwi rya Bosco nimyandikire ye yuje ubuhanga n’ubugeni butangaje, umwaka ushize wa 2023 nibwo twahuye nawe kuko harumushinga twakoranye na wo ufite aho uhuriye n’umuziki".

Bavuga ko bakomeje kugirana ibiganiro, maze barahuza cyane ko na Niyo Bosco ngo yari muri gahunda zo guhindura umuziki akora, agatangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Bati, "Twakomeje kuganira, dusangira icyo Uwiteka yadushyize ku mutima, icyo gihe ni nacyo nawe yari arimo cyo guhindura uburyo bw’imiririmbire bwo gukora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana".

Bakomeza bavuga ko mu biganiro bagiranye, bageze aho bagahuza, bati, "Twaganiriye kenshi ku kwizera kwacu, uko umuntu akizwa nibindi bijyanye n’ubutumwa bwiza, turahuza cyane kandi duhamanya n’umwuka wera n’icyo ibyanditswe byera byigisha".

Guhuza imbaraga na Niyo Bosco, bavuga ko bahurije hamwe ku mugambi bafite wo kwamamaza Kristu wemeye kwitanga ku musaraba kugura ngo acungure abantu maze bifuza kubinyuza mu ndirimbo.

Bati, "Ubwo duhuriza ku kwamamaza icyo Kristo yadukoreye ku musaraba biciye mu ndirimbo. Duhitamo kwatura ibyiringiro byacu byo gucungurwa duheshwa no kwizera igitambo Kristo yatambye ariwe mubiri we n’amaraso ye rimwe gusa bikaba bihagije iteka ryose, icyakora si twebwe twenyine ahubwo n’abamwizeye bose".

Bavuga ko bajya gukora iyi ndirimbo bizeraga ko ubutumwa burimo, buzagera kuri benshi maze bugafasha abarushye n’abaremerejwe n’ibyaha.

Bati, "Iyi ndirimbo tuyitezeho kuzagera kubataramenya ibyiyi nkuru Nziza, barushye kandi baremerewe n’ibyaha, babuze uwabaruhura iby’ingoyi y’icyaha nabasa nkaho ntagucungurwa kwabo. Kandi turasenga cyane ngo izahembure abamenye iyi nkuru".

Bakomeza bagira bati, "Iyi ndirimbo kandi irahamagarira abazumva ibya Yesu Kristo bakamwizera mu mutima wabo ko noneho bamwegera bafite imitima y’ukuri bizera rwose badashidikanya, imitima yabo iminjirweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yabo yuhagijwe amazi meza. Turasenga cyane ngo bazakomeze kwatura ibyiringiro byabo batanyeganyezwa, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa".

Iyi ndirimbo bise ‘Ubu Ndera’, bahamya ko irimo ubutumwa bwiza bw’umurimo w’Imana w’uko abantu bakizwa no gucungurwa kwa muntu kuva mu itangira kugeza ku iherezo.

Bati, "Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’uko dukizwa, iravuga ko agakiza no gucungurwa kumuntu ari umurimo w’Imana kuva mu itangira kugera ku iherezo. Si imbaraga z’umuntu n’imirimo myiza bidutsindishiriza ngo ducungurwe ahubwo ni Kristo watubereye impongano akatwigurana ku musaraba niwe twizera tukaba tubabariwe by’iteka kandi tugizwe abera imbere y’Imana."

Bakomeza bagira bati, "Uwo Kristo watwishingiye kandi muri we dukuramo imbaraga zo gusa nawe, mu rugendo rwo gusa nawe ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’Isi, bukatwigisha kujya twirinda, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza. Nyuma yo kwizera ibyo, tuba tubaye intore z’Imana ntawuzaduciraho iteka, Ubu ndera abariyo ndirimbo yanjye nawe".

Bavuga ko indirimbo Ubu Ndera ari iya Harrison records ndetse n’abizera bose bategereranije amatsiko kwerekanwa kw’abana b’Imana, "Ari bo njye nawe wizera Kristo n’undi ufata icyemezo uyu munsi cyo kumwakira agasingira icyo Umwami Yesu yamukoreye kumusaraba".

Reba amashusho y’indirimbo ‘Ubu Ndera’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka