Abanyuzwe n’iza ‘Karahanyuze’ babonye uburyo bwo gushimira abaziririmbye
Abahanzi, by’umwihariko abacuranzi n’abaririmbyi usanga bakundwa na benshi, ahanini kubera ko kumva indirimbo waba ubyina cyangwa urimo kuruhuka binezeza benshi, abandi bakanabyungukiramo mu buryo butandukanye, ariko ugasanga nta rubuga rubaho ruzwi abahanzi bashobora guhurizwamo bagashimirwa by’umwihariko.
Indirimbo zaba ari iza gakondo cyangwa iza kizungu, iziri mu majwi cyangwa mu mashusho, usanga zinezeza abazumva, cyane cyane iziherekejwe n’ibicurangisho cyangwa izitarimo amagambo zizwi nka instrumental.
Habaho abahanzi bakundwa kubera ko bazwi ku masura hakaba n’abakundwa mu ndirimbo gusa ariko batazwi kubera impamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku mateka, ubushobozi, umuco n’ibindi. Nyamara mu buzima bwa buri munsi hari abantu bahindura imibereho bitewe n’indirimbo y’umuhanzi runaka mu gihe runaka.
Muri izo mpinduka twavuga nk’abashakanye biturutse ku kuba barabyinanye indirimbo runaka mu birori bitandukanye (ubukwe, imihuro, ibitaramo, mu nzu z’urubyiniro…), abakenera morari ku rugamba, abimara umubabaro w’ibihe barimo, abacuruje ibihangano by’abandi nta burenganzira bikabahindurira imibereho. Ariko ibi byo bisaba ibiganiro by’inzego zibishinzwe n’abahanzi, kugira ngo gihabwe umurongo uzafasha abahanzi kuzanirwa inyungu n’ibihangano byabo.
Indi nkuru bijyanye:
Benshi mu bahanzi ntibaramenya amategeko arengera ibihangano byabo
Niba rero uri umwe mu banyuzwe cyangwa batejwe imbere by’umwihariko n’indirimbo za Karahanyuze, zaba iza gakondo cyangwa izicurangitse mu bikoresho bya kizungu, ukaba wifuza gushimira ba nyiringanzo, ushobora kubinyuza mu mushinga umaze iminsi utegurwa binyuze mu kiganiro Urukumbuzi cya KT Radio.
Ni umushinga ugamije kujya uhuza abahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki w’u Rwanda, bagashimirwa mu ruhame, bagataramirwa, kandi nawe witabiriye uwo muhuro (wishyurwa), ushobora guhaguruka ukavuga impinduka nziza zakubayeho kubera indirimbo runaka, ukaboneraho no gushimira uwayihimbye, ari nayo mpamvu bawise ‘Umuhuro wa Karahanyuze’.
Ushobora kumushimira mu magambo, kumugenera impano cyangwa mu bundi buryo bukunogeye, ariko nabo bakabona ko batacurangiye abahetsi, cyangwa batabaye ba sagihobe.
Uwo mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki 28 Ukwakira 2023, wateguwe n’inzu y’imyidagaduro ya Silent Home Kigali, ku bufatanye n’abategura ikiganiro Urukumbuzi kuri KT Radio.
Umuhuro wa Karahanyuze uzabera aho Silent Home iri, mu Murenge wa Niboyi, Akarere ka Kicukiro, ku muhanda nimero KK 331 St guhera saa cyenda z’umugoroba (3pm).
Nyiri Silent Home Kigali Kamugisha Zacharia watekereje uwo mushinga, yabwiye Kigali Today ko icyo gikorwa nikimara kunozwa neza, kizajya kiba ngaruka gihembwe cyangwa se ngarukamwaka bikabera ahantu hatandukanye, bitewe n’uko umushinga uzaba waramaze kunozwa.
Kamugisha ati “Ni umushinga duteganya kwagura ubushobozi n’inkunga nibiboneka, kuko hari abantu bashobora kuba bifuza gushimira abahanzi bacu bakanyujijeho; ariko ntibabashe kubageraho, cyangwa se bakaba batazi ko bakinariho, cyangwa ko hari abatakiriho bafite ababakomotseho basigaranye umurage w’inganzo. Abo nabo burya kubashimira ntako byaba bisa!”
Abazashimirwa ku ikubitiro barimo Mukankuranga Marie Jeanne (Mariya Yohana), Cécile Kayirebwa, Makanyaga Abdul, Bushayija Pascal, Sebigeri Paul (Mimi la Rose), na Ngabonziza Augustin. Abatazabasha kuboneka muri abo batumiwe, bazohereza ababahagarariye bashimirwe mu izina ryabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|