Abanyarwanda 6 batoranyijwe kwitabira Tusker Project Fame 5 bakomeje kugirwa ibanga
Akana nkemurampaka gashinzwe gutoranya Abanyarwanda bazajya muri Tusker Projct Fame gakomeje kugira ibanga abo kahisemo mu majonjora yabaye tariki 22/04/2012. Ayo majonjora yitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 50 hatoranywamo batandatu gusa.
Mu Rwanda, akana nkemurampaka gatoranya abagomba kwitabira Tusker Project Fame season 5 kagizwe na Miss Shanel, Lion Imanzi na Dixon (CFM).
Lion Imanzi, umwe mu bagize akanama k’ijonjora hano mu Rwanda yatangarije Kigalitoday ati « Muri Tusker baba bifuza ko bikomeza kuba ibanga ariko nakubwira ko abahanzi ari batandatu twahisemo bakaba aribo bazakomeza muri Kenya nibagerayo abo muri Tusker nabo bazakora amajonjora basigazemo umubare bifuza ushobora kuba abahanzi 4 cyangwa se 5 ».
Miss Shanel nawe uri mu bagize ako kanama atangaza ko abo bahanzi batoranijwe hano mu Rwanda ndetse n’abandi bo hirya no hino bazitabira Tsker Project Fame 5 bazatangazwa guhera mu cyumweru gitaha ku mateleviziyo atandukanye.
Aya marushanwa agiye kuba kunshuro yayo ya gatanu hazagaragaramo n’abahanzi bazaturuka mu gihugu cy’u Burundi mu gihe mu myaka ishize batagaragayemo. Abahanzi batandatu batoranyijwe bazerekeza muri Kenya tariki 18/05/2012 naho uzegukana aya marushanwa azatangazwa tariki 29/07/2012.
Amarushanwa ya Tusker Project Fame yitabirwa n’abahanzi batandukanye mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba harimo n’u Rwanda. Alpha Rwirangira, umwe mu bahanzi nyarwanda bayitabiriye yashoboye kwegukanayo ibihembo bibiri byose.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
noooooon jyenarinziko amajonjora ataraba kuko bahera muri kgl seulment twe nti tubimenya nka jye iwacu ni gisenyi narinziko j doiv paricipe ouci c degolase kandi talent zacu ntizigereranwa mumbe amakuru nyayo
Njye numva mutagakwiye kubashinja kudatanga amakuru mu gihe amategeko agenga irushanwa atabemerera kubitangaza ahubwo wa mugani nibutse ko bakoresheje auditions ariko hakaba ahandi zari zitaraba nko muri southern sudan nkumva rero mwategereza mwihanganye ubundi tukaba tunitegura kuzashyigikira abazaba bagize amahirwe yo kujya muri tusker academy! murakoze