Abantu benshi ntibazi kuvuga izina ryanjye uko riri - Kayirebwa Cécile

Umuhanzi Kayirebwa Cécile uba mu Bubiligi, avuga ko abantu benshi batazi kuvuga izina rye uko riri, we akabyita gushyoma kuko barivuga barigoreka, ukaba nta gisobanuro waribonera mu Kinyarwanda.

Kayirebwa Cécile
Kayirebwa Cécile

Ubwo aheruka mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ kuri KT Radio, Kayirebwa yasobanuye ko mu izina rye harimo ubutinde kuri (e) n’isaku nyejuru – KA-YI-REE-BWA – hanyuma (e) ya mbere ikazamuka ku buryo izina rivugika kimwe na Kizigenza, Tumushime n’andi avugitse atyo.

Kayirebwa aragira ati: “Izina ryanjye ni Irihima, abantu babaga i Buganza hafi na hafi n’abahima, bakundaga kwita amazina y’Amahima, Kayirebwa rero bikaba bivuga akana ko kurebwa, mbese gateye imbabazi. Kurivuga nk’uko benshi barivuga ni ugushyoma kuko nta n’igisobanuro ryaba rifite mu Kinyarwanda. Iyo nganira n’abantu nkunda kubibabwira nkabakosora.”

Mu kiganiro kirekire kuri telefone hamwe na Bisangwa Nganji Benjamin, Kayirebwa Cécile yagarutse ku mavu n’amavuko ye, kugeza abaye umuhanzi, ndetse avuga ko yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 1946 hafi y’urusisiro rw’abapolisi.

Ni ku butaka bwaje kubakwaho burigade ya Muhima, ubu hasigaye hari ikibanza gihagararamo imodoka nini zitwara abagenzi munsi y’inyubako izwi nka Downtown.

Kayirebwa yize amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dame De Citeaux, avuka mu bana 12 nk’intumwa za Yezu. Ndetse ngo se yajyaga abaririmbira bakiri bato avuga ati: “Mujye mukundana nk’uko nabakunze…” noneho nyina ngo akabicira ijisho ababwira ati erega buriya yagize ngo ni Yezu kubera ko muri 12!

Kurikira ikiganiro cyose hano wumve uko Kayirebwa yaririmbiye Umugabekazi Gicanda akarira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka