Abantu benshi babonye za miliyoni bazikesha indirimbo zanjye - Masamba
Intore Masamba, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izijyanye n’umuco, yavuze ko “hari abantu benshi babonye za miliyoni z’amafaranga bazikuye mu ndirimbo ze kuri ‘YouTube’ atabibahereye uburenganzira”, ariko ngo nta kibazo abibonamo kuko atari abizi.
- Umuhanzi Masamba
Masamba waririmbye indirimbo zitandukanye harimo n’ikunzwe muri iyi minsi yitwa ‘Kanjogera’, ibyo yabitangaje mu kiganiro ‘Dunda’ kuri KT Radio, ubwo yarimo avuga ku byo yigiye ku Cyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Ndakubwiye, hari abantu benshi nakijije kubera indirimbo zanjye, kuko ntari nzi uko bakoresha ikoranabuhanga mu kubyaza indirimbo amafaranga, ariko kubera icyorezo cya Covid-19, ibitaramo bikorerwa kuri Internet, naje kumenya uko bigenda mpita nshaka umuntu uzobereye mu by’ikoranabuhanga kugira ngo amfashe kubikurikirana, none ubu natangiye kubibyaza amafaranga”.
Umuhanzi Masamba yahishuye ko arimo gukora kuri ‘album’ nshya izaba igizwe n’indirimbo za Se kugera ku rwego rwa 90%. Iyo album nshya izasohoka mu mpera z’uyu mwaka, kandi yavuze ko ateganya kongera gutangira ibitaramo bya ‘Gakondo’ muri Hoteli ‘Mille Collines’.
Masamba ni umuhanzi w’icyamamare kandi ukundwa na benshi kubera indirimbo ze ziganjemo iza gakondo, akaba yarashoboye kumenyekanisha umuco nyarwanda ku rwego rw’Isi, abinyujije mu ndirimbo ze.
Indirimbo aherutse gusohora yise ‘Wanyoye Amata’, ni indirimbo usanga ubu icurangwa cyane ku maradiyo atandukanye mu gihugu.
Reba ikiganiro Masamba yagirnye n’umunyamakuru Shyaka Andrew kuri KT Radio:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|