Abantu bava kure!! Irebere The Ben mu myaka 15 ishize abyina

Mu myaka isaga 15 ishize, The Ben yari wa muhanzi wari witeguye gukora ibishoboka byose ku rubyiniro, kugira ngo abe yakwishimirwa n’abamureba.

The Ben wa Kera si we w'ubu
The Ben wa Kera si we w’ubu

Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbanaga na mugenzi we Tom Close, rimwe na rimwe akagaragara ku rubyiniro abyina imbyino yitwa Calypso, yakundaga kugaragara ibyinwa ahantu haciriritse mu rwego rwo kureshya abafana.

Ubu The Ben ni wa muhanzi ushimangira umugani wa Kinyarwanda uvuga ko n’izibika zari amagi, kuko ubu aratumirwa mu bitaramo akishyurwa amamiriyoni, kandi akarebwa n’imbaga y’abantu aho bamwe muri bo cyane cyane b’igitsina gore bagwa igihumure abandi bakagira ikiniga bakarira kubera ibyishimo byo kumureba.

Irebere The Ben mu myaka 15 ishize abyina Calypso

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

komerezahope
ubuzimaburahinduka%

nitwa,fazzoo. yanditse ku itariki ya: 7-07-2018  →  Musubize

Ndakwemeye kabisa utanze igisubizo cyiza. Biriya ahubwo ntabwo bitangaje kuko urabona ko nabwo yari yihagazeho.
Ariko ntimukavuge ngo Yezu azatwika abantu. Urukundo agira ntabwo yabikorwa ibyo aribyo byose hari ibihano ariko gutwika kubivuga mujye mwifata

masomaso yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ninde se umeze nkuko yarameze mu myaka 15? C’est normal cyane, nta nkuru irimo!

Queen yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

This is natural.None se twese ntitwavuye kure?Ndibuka mbyuka sa munani z’ijoro njya kuvoma amazi muli 4km.Ntabwo se wari wabona ifoto ya His Excellency yiga muli primary?
None ni "President of the Republic of Rwanda" !!
Ibintu birahinduka.Na YESU uzategeka isi yose mu myaka iri imbere nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,yigeze kuba ku isi ari umuntu ukennye cyane,abantu bamuseka,bamukubita,ndetse baramwica.Ariko igihe yasubiraga mu ijuru,ubu ni uwa kabiri nyuma y’imana.Abantu bose bakora ibyo yasize atubujije (abajura,abicanyi,abarwana,abasambanyi,...),hamwe n’abibera mu byisi gusa ntibite ku bintu byerekeye imana,azabatwika bose nagaruka ku munsi w’imperuka nkuko 2 Abakorinto 1:7,8 havuga.

KABERA yanditse ku itariki ya: 9-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka