Abana bize umuziki ku Nyundo bakuye “Mico Band” ku ibere

Abana barangije kwiga umuziki mu ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo nibo basigaye bacuranga mu ibitaramo bikomeye mu Rwanda, ubusanzwe byakorwaga na “Mico Band”.

Itsinda ry'abana bize umuziki ku Nyundo nibo bazacurangira abahanzi bari muri PGGSS7. Aha bacurangiraga The Ben mu gitaramo cya "Tera Sitori"
Itsinda ry’abana bize umuziki ku Nyundo nibo bazacurangira abahanzi bari muri PGGSS7. Aha bacurangiraga The Ben mu gitaramo cya "Tera Sitori"

“Mico Band” ni itsinda ry’abacuranzi bakomeye, ry’umunyamuziki witwa Mico Marcel. Iri tsinda niryo ryacurangaga mu bitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda birimo East African Party na Primus Guma Guma Super Star.

Ariko kuri ubu, si ko bimeze kuko ibyo bitaramo byahawe itsinda ry’abana bize mu ishuri rya Muzika riri ku Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Itsinda ry’abo bana ryacuranze mu gitaramo cya Sauti Sol, abaririmbyi bo muri Kenya, cyabaye mu mpera za 2016.

Tariki ya 01 Mutarama 2017, bacuranze mu gitaramo cya East African Party cyaririmbwe n’umuhanzi The Ben.

Itsinda ry'abana bize umuziki ku Nyundo nibo bacurangiye The Ben mu gitarammo cya "East African Party"
Itsinda ry’abana bize umuziki ku Nyundo nibo bacurangiye The Ben mu gitarammo cya "East African Party"

Ni nabo kandi bacuranze mu bitaramo bya Tera Sitori, byabaye muri Gashyantare 2017, biteguwe na Sosiyete y’itumanaho “Airtel”.Abaririmbyi bo mu Rwanda baririmbye muri ibyo bitaramo ni, The Ben, King James na Rider Man.

Kuri ubu, itsinda ry’abo bana barangije kwiga umuziki ku Nyundo nibo bazacurangira abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya karindwi 7 (PGGSS7).

Ibitaramo by’iryo rushanwa bizatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bisorezwe i Kigali ku itariki ya 24 Kamena 2017.

Ubusanzwe byari bimenyerewe ko “Band ya Mico” ari yo icuranga ibitaramo by’irushanwa rya PGGSS. Yari imaze imyaka itanu yose ibicurunga idasimburwa.

Amafaranga bahembwaga muri ibyo bitaramo ntatangazwa ariko byumvikana ko abarirwa mu ma miliyoni.

Kuki Mico Band yasimbuwe?

Hari abemeza ko itsinda ry’abana bo ku Nyundo bagaragaje ubuhanga muri muzika bikaba ngombwa ko basimbura “Mico Band”.

Gusa ariko East African Promoter (EAP) itegura irushanwa rya PGGSS hamwe na Mico bemeza ko igihe cyari kigeze ko batandukana na “Mico Band” hagakoreshwa abandi.

Mico Band yari imaze imyaka itanu icuranga mu bitaramo bya PGGSS. Aha yacurangiraga Urban-Boyz mu gitaramo gisoza PGGSS6
Mico Band yari imaze imyaka itanu icuranga mu bitaramo bya PGGSS. Aha yacurangiraga Urban-Boyz mu gitaramo gisoza PGGSS6

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko nta kidasanzwe cyashingiweho ngo bafate itsinda ry’abana barangije kwiga umuziki ku Nyundo.

Agira ati “Twakoranye na Robert dukorana Mico kenshi. Ni muri gahunda yacu yo guteza imbere umuziki, abacuranzi bose tubaha amahirwe, duhindura buri mwaka. Band ya Mico n’abo ku Nyundo bose ni beza.”

Mico Marcel avuga ko imyaka itanu bari bamaze gukorana na PGGSS ihagije. Ahamya ko habayeho ubwumvikane bityo hafatwa abandi.

Agira ati “Byatangiye mu mpera z’umwaka ushize (2016) ubwo twari dufite akazi kenshi abo ku Nyundo bacuranga ku bunani (2017) bityo bahita bakomezanya. Gusa nta kibazo na kimwe cyabayeho, twabikoze imyaka itanu n’abandi nibakomeze”.

Itsinda ry'abana bize umuziki ku Nyundo nibo bacurangiye The Ben mu gitaramo cya "Tera Sitori"
Itsinda ry’abana bize umuziki ku Nyundo nibo bacurangiye The Ben mu gitaramo cya "Tera Sitori"

Murigande Jacques uzwi nka Might Popo, umuyobozi w’ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo, ahamya ko abana bize umuziki muri ishuri ayobora bamaze kwerekana ubuhanga n’ubwiza bw’umuziki ukozwe n’abawuzi.

Agira ati “Bariya bacuranzi ba Mico n’abana bo ku Nyundo bose barabizi kandi ni abahanga. Uyu mwaka mfite amatsiko yo kuzareba akarusho abo ku Nyundo bazashyiraho (muri PGGSSS).

Twabigishije gahunda isukuye muri Muzika: ni gute ukora akazi neza. Uko bakagusabye ukarushaho , ukagera mu myitozo ku gihe. Ni byo twabatoje.”

Akomeza avuga ko hasigaye hari ubusabe bwinshi bw’abantu batandukanye bifuza gukorana umuziki n’abize umuziki ku Nyundo. Yizeza abantu ko bazakora byinshi bizazamura umuziki w’u Rwanda.

Kuri ubu abarangije kwiga Muzika mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ni 29.

Abana bize umuziki ku Nyundo ubwo baririmbaga mu gitaramo cya "Tera Sitori"
Abana bize umuziki ku Nyundo ubwo baririmbaga mu gitaramo cya "Tera Sitori"
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza Guteza Imbere Muzika Yacu

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka