Abana bakennye bo muri Uganda bizeye guhindurirwa imibereho no gutsinda irushanwa mu Bwongereza

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi babigize umwuga bo muri Uganda bazwi nka ‘Ghetto Kids’ryakoze amateka yo kugera mu cyiciro cya nyuma (Final) y’irushanwa ry’abanyempano rya Britain’s Got Talent.

Aba bana begukanye intsinzi yabagejeje mu cyiciro cya nyuma
Aba bana begukanye intsinzi yabagejeje mu cyiciro cya nyuma

Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 itsinda rya Ghetto Kids ryakoze amateka ribasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ry’abanyempano.

Aba bana bakoze amateka yo kugera mu cyiciro cya nyuma, ubwo bahabwaga “Golden buzzer” n’umwe mu bagize akanama gatanga amanota. Ibi nta kindi byari bisobanuye uretse guhita berekeza muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa ndetse bakaba bari mu banyempano 10 baza guhatanira igihembo cya Britain’s Got Talent kuri iki cyumweru.

Itsinda ry’abana batandatu bafite hagati y’imyaka itandatu na 13, ni abana bose bakomoka mu miryango ikennye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, aho bakiriwe ndetse bagafashwa n’usanzwe abitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi ubu akaba ari we ubigisha kubyina, Dauda Kavuma.

Aganira na BBC, yavuze ko yizera adashidikanya ko baramutse bageze ku ntsinzi bishobora no gutinyura abandi bana babayeho mu buzima nk’ubwabo.

Yagize ati “Twishimiye ko dukomeje kugera kuri ibi bikorwa mu guha icyizere abana bo muri Ghetto aho bari hirya no hino ku isi, batishoboye, batabasha kugira amahirwe yo kubona ibyo bakenera nk’abana, tubereke ko bashobora kugira icyo bazavamo mu buzima.”

Iri tsinda rya Ghetto Kids, uretse kuba riri gukora amateka mu Bwongereza, rimaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, dore ko riherutse gutumirwa mu birori bya FIFA Fan Festival 2022 byaherekeje imikino y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar.

Umwana umwe muri iryo tsinda, Priscilla Zawedde, ufite imyaka 13, yabwiye BBC ko gutsinda iri rushanwa ritambuka kuri televiziyo ndetse n’igihembo gihagaze $313,000 bisobanura “inzu nini kuri buri wese”.

Kuri ubu abana bagera kuri 30 batuye mu nzu y’ibyumba bitanu i Kampala, aho bitabwaho na Kavuma.

Mu 2007 yatangiye ikigo yise ‘Inspire Ghetto Kids Foundation’ mu rwego rwo kwita ku bana bo mu muhanda mu gace ka Makindye i Kampala. Aganira na AFP yavuze ko aramutse agize inzu nini yo kubatuzamo byaba ari inzozi kuko abana bazabasha kubona ahantu hagari ho kwisanzurira.

Kugeza ubu babeshejweho n’imfashanyo bakura mu bagiraneza n’amafaranga bakura mu byo bashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitaramo bitandukanye bitabira.

Dauda Kavuma na we yanyuze mu buzima bwo ku muhanda mbere y’uko ahabwa amahirwe n’umugabo wamubonye akina umupira amubaza niba ashaka kujya mu ishuri.

Ati “Yanyemereye kujya mu ikipe ye kandi amfasha kwishyura amafaranga y’ishuri. Yari umuntu wamfashije atanzi. Kuva uwo munsi, niyemeje ko nimara gukura umunsi umwe nzafasha umwana.”

Avuga ko yahise ajya mu bijyanye n’umuziki, ubu akaba arimo kuwukoresha mu guhindura ubuzima bw’abandi.

Dauda aganira na AFP yagize ati: “Abantu benshi batekerezaga ko abana bo mu muhanda nta gaciro bafite muri sosiyete ariko natekerezaga ukundi.”

Akram Muyana, ufite imyaka 13, yabwiye BBC ko kubyina byamufashije kwirengagiza ubuzima bushaririye yanyuzemo nyuma y’urupfu rwa se.

Ati “Igihe cyose ndi kubyina, numva nishimye cyane, kandi imihangayiko nari mfite irashira. Natangiye kujya mu nsengero kubyina kugira ngo mbone amafaranga yo guha mama ngo angurire imyenda n’ibiryo.”

Aba bana babaye itsinda rya kabiri bo muri Ghetto Kids barerwa na Dauda Kavuma bamenyekanye ku isi nyuma y’uko abandi bamenyekanye ubwo bagaragaraga babyina indirimbo y’umunya-Uganda Eddy Kenzo ‘Sitya Loss’ bikurura miliyoni z’abantu bayirebye kuri YouTube.

Reba aba bana uko bitwaye mu marushanwa y’icyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse no mu cyiciro cya nyuma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka