Abakundana ngo ntibakwiye kwizihiza "Saint Valentin" umunsi umwe gusa
Umuririmbyi Butera Knowless ahamagarira abakundana guhora bereka abakunzi babo urukundo aho kurubereka ku munsi w’abakundana gusa, “Saint Valentin”.

Yabitangaje ubwo yari amaze gufatanya n’abafana be kwizihiza umunsi w’abakundana, Saint Valentin, wabaye ku wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017.
Knowless asanga abakundana batagombye kwizihiza Saint Valentin umunsi umwe gusa. Ahubwo ngo urukundo rwabo rukwiye guhora rukura kandi bakihanganirana.
Agira ati “Ntabwo Saint Valentin ikwiye kuba umunsi umwe, ni byiza ko abakundana bajya berekana urukundo rwabo igihe cyose, aho bitagenze neza hakaba kwihanganirana.”
Knowless yavuze ko azakora ibishoboka byose urukundo rw’abafana be rugakomeza gusagamba, abicishije mu bihangano bye.
Ati “Nta kinshimisha nko kuba abafana banjye bishimye, ni byiza kuba wishimira uwo ufana kandi ndi hano ku isi kugira ngo mbashimishe kandi mbahishiye byinshi bizatuma urukundo rwabo rudakonja.”
Knowless yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo nta n’ibihangano bye bigaragara nyuma gukora ubukwe akaza no kwibaruka.
Avuga ko ariho ategurira abakunzi be ibihangano bitandukanye ndetse akanabizeza kuzumva itanduniro ry’ibyo agiye kubagezeho n’ibindi byose bigeze kumva.
Ati “Abakunzi banjye bazishimira byinshi ngiye kuzabagezaho kuko bitandukanye n’ibyabanje hari indirimbo nyinshi n’ibitaramo byinshi.”
Knowless yasabanye n’abafana be ku munsi w’abakundana babyinana indirimbo zirimo “Nzaba Mpari”, “Reka ngukunde”, “Ko nashize”, “Baramushaka”.
Ikindi ni uko mu minsi ishize yosohoye indirimbo nshya yitwa “Ujya unkumbura”.
Ohereza igitekerezo
|
Knowless arashoboye kbs mama or jtm byinci
Knowless arashoboye cyaneeeeeeeeee uyumwaka nuwamateka gsaaaaaa
Ooooh! We love you butera wacuuuuuuuuuuuuu!!!!!!! Twifuza kukwigiraho byinshi nukuri