Abahanzikazi Mado Okoka Esther na Ada Claudine bihurije hamwe mu ndirimbo ya Noheli
Mado Okoka Esther, umuhanzikazi mu muziki wa Gospel utuye i Burayi mu gihugu cya Denmark, yahuje inganzo na Ada Claudine utuye i Rubavu mu Rwanda, bakorana indirimbo ‘Ari muri twe’ ikubiyemo inkuru yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
Iyo ndirimbo yageze hanze ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024 mu gihe Isi yose yiteguraga kwizihiza Umunsi mukuru wa Noheli aho Abakristo bose baba bazirikana ivuka rya Yesu Kristo, akaba ari ibirori bikomeye biba buri mwaka tariki 25 Ukuboza.
Aba bahanzikazi bahuriye ku kuba ari abahanga mu myandikire ndetse no mu miririmbire, bafashije abakristo kwinjira muri Noheli binyuze muri iyo ndirimbo bakoranye. Mu kiganiro na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, Mado Okoka yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kwibutsa abemera Kristo ko "yazutse kandi ko ari muri twe". Yongeyeho ati "Mbifurije kuryoherwa n’umwana twahawe kandi mbasaba kumwumvira".
Ku bijyanye no kuba iyi ndirimbo yarayiririmbanye na Ada, yavuze bakoranye umurimo w’Imana cyane i Rubavu muri Zion Temple igihe kirekire, ati "ikirenze turi inshuti magara, ni umumama ukunda Imana n’abantu ndetse ambera urugero rwiza mu gakiza n’ubu ndi ino aha mu Burayi".
Mado Okoka Esther yatangiye kuririmbira Imana afite imyaka 6 gusa y’amavuko. Mu rugendo amazemo igihe nk’umuhanzikazi wigenga, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo "Twarahiriwe", "Ntuma", "Nzateranya" na "Iriba".
Aherutse gusaba abaramyi bagenzi be kureka kwibanda aho bari gusa, abasaba kugera n’ahandi babwiriza abantu ubutumwa bwiza kuko bishoboka cyane ko abo babwirije bari hafi yabo bashobora kuba barumvise Kristo. Ati: "Tubeho ubuzima bugendana urupfu rwa Yesu kugira ngo tugendane Kristo wapfuye ku bwacu".
Mu myaka itanu iri imbere ni ukuvuga muri 2029, Mado Okoka avuga ko azaba ari ku rwego rwiza mu muziki wa Gospel, kubera ko yizera neza ko hari ubunararibonye bwisumbuye azaba amaze kugira bitandukanye n’uko uyu munsi bimeze kuko asa nk’aho akiri gutangira.
Mado Okoka ukora umuziki ashyigikiwe cyane n’umuryango we by’umwihariko umugabo we Alain Kinzamba umuba hafi cyane, yizera ko binyuze mu muziki akora usingiza Imana, hari benshi bazagaruka kuri Yesu Kristo nk’uko ari yo ntego nyamukuru yasigiye abizera.
Ada Claudine uzwi nka Mama Keza wakoranye indirimbo na Mado Okoka, ni izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba azwi mu ndirimbo zirimo; ’Nkwiye kujyayo’, ’Iby’Imana ikora’, ’Data arihagije’, ’Tuzafatanya n’ibizima’, n’izindi.
Ada Bisabo Claudine ni yo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y’amazina ye atatu). Asengera mu itorero rya Zion Temple i Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko muri korali y’abana muri Kiliziya Gatolika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y’abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.
Reba Video y’indirimbo ‘Ari muri twe’ ya Mado Okoka Esther na Ada Claudine
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|