Abahanzi nyarwanda ntibahabwa agaciro gakwiye - Jules Sentore

Umuhanzi Jules Sentore ntiyumva impamvu ibigo bikomeye byo mu Rwanda bidaha akazi abahanzi nyarwanda ngo bamamaze ibikorwa byabo, ahubwo ugasanga isoko baryihereye abahanzi b’abanyamahanga.

Jules Sentore
Jules Sentore

Mu kiganiro Dunda cya KT Radio ya Kigali Today Ltd, Sentore yashinje abategura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda ko bafata abahanzi b’abanyamahanga nk’abami mu gihe abo mu Rwanda badahabwa agaciro gakwiye.

Ikigaragaza ko bataba bahawe agaciro bakwiye, ngo ni uko muri ibyo bitaramo birimo abahanzi bakomeye b’abanyamahanga, usanga abahanzi nyarwanda bashyiriweho ahantu habo hihariye bicara mu gihe bavuye ku rubyiniro, ku buryo badahura n’abo bahanzi baba batumiwe ngo basangire ibitekerezo.

Sentore yagize ati,“Mu Rwanda dufite abantu bafite impano zitangaje, ikibazo ni abantu bacu bategura ibitaramo usanga bakidufata nk’abadashoboye.Tekereza ko abahanzi nyarwanda bataba banemerewe no kwicarana n’abo bahanzi baba baje bishyuwe akayabo!”

“Igitangaje rero ni ukuntu iyo bageze ku rubyiniro usanga barushwa kure n’abo bahanzi nyarwanda baba bishyuwe ubunyobwa. Bene iyi myumvire ikwiye guhinduka naho ubundi umuhati wo guhanga ibintu byiza uzagenda uzimira uko imyaka izagenda ishira.”

Jules Sentore uririmba mu njyana ya Gakondo, anenga abikorera ku giti cyabo, amabanki, sosiyete z’ubucuruzi zikomeye badakorana n’abahanzi mu kwamamaza ibikorwa byabo, birengagije ko ababagana ubundi bakwiyongera bitewe no kumva ururimi rw’Ikinyarwanda.

Yagize ati, “Dufite abantu bakora bizinesi, za banki, sosiyete z’itumanaho zifite amafaranga menshi rwose, ariko usanga badaha abahanzi nyarwanda agaciro nk’abantu batuma amafaranga yabo yiyongera. Ariko urebye nko muri Nigeria, Kenya, Uganda na Tanzania, urwego rw’ubuhanzi bwinjiriza igihugu amafaranga atari make.”

Yasabye ko ibyo bigo bikomeye byo mu Rwanda byashora mu bahanzi, bikabaha agaciro binyuze mu kubishyura mu buryo bufatika aho kubishyura ‘ubunyobwa’ gusa.

Ikibazo cyo kudaha agaciro abahanzi nyarwanda ntikivugwa na Sentore gusa, kuko umwaka ushize n’umuhanzi w’injyana ya “Reggae” witwa Nutty Dread yabivuzeho yibutsa ukuntu mu 2010, umuhanzi w’umunyamerika w’umuraperi Lauryn Hill, yavuganye nabi n’abategura ibitaramo, kuko batahaye umwanya abahanzi nyarwanda ngo baze baganire na we ku bibazo bahura na byo mu bijyanye n’imyidagaduro.

Urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda rugenda rukura, ariko ruracyafite imbogamizi zitandunye cyane cyane ikibazo cy’amikoro, gituma abahanzi badashobora gukora ibihangano byiza.

Abahanzi b’abanyamahanga baje mu Rwanda bagatahana akayabo, harimo nka Davido, Burna Boy, Tekno, Wizkid, Shaggy, Sean Paul, Chaka Chaka, Eddy Kenzo, Diamond Platnumz, Mr Nice, Mr Blue, Sean Kingston, Ne-Yo, Lauryn Hill, gusa muri abo harimo n’abakinnyi ba filimi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Big up Jules, mwa banyarwanda mwe turasabwa gukunda ibyi wacu kuko bizaha ikizere abahanzi bacu kandi bibahe ubushobozi.

DUSHIMIMANA Edison yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

uyu sentore aransetsa, umuntu yiyita umuhanzi hano mu rwanda nta nigikoresho nakimwe cya musica atunze cg azi gucuranga, nta manager agira n umufite iyo gafaranga kaje ahita amujugunya, yarangiza ngo What

ubu koko yambwira umuntu ufite level ya Diamond hano cg iya Wizkid cg se Burna Boy.

studio se isohora indirimbo z ireme n iyihe hano.

murutwa na bapetit bie ku nyundo

liki yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Ariko se uretse kubeshya muvuga ko muhanga iki? Murashaka akahe gaciro?

Mwagiye kwiga ibyo mushaka gukora ntimureke kutubeshya?

rero yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Ariko se uretse kubeshya muvuga ko muhanga iki? Murashaka akahe gaciro?

Mwagiye kwiga ibyo mushaka gukora ntimureke kutubeshya?

rero yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Njye sinemeranya na Jules SENTORE. Abo yita abahanzi ngo bagakwiye guhabwa akazi, babyirutse nabi, itangazamakuru rirabogeza bakeka ko hari urwego bagezeho. Barangwa no kuririmba indirimbo z’abandi (gushishura...). Niba badashoboye kwandika indirimbo zifatika (lyrics), ntibahange umudiho wabo bwite (beat) barumva bahangana bate na ba nyir’indirimbo b’ukuri?

kalisa yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Bitangira buhoro buhoro bikagera kure, niba uyu munsi bari ku rwego rwo gushishura siko bizahora buriya nabo bari kwiga ahubwo tubabe hafi.

DUSHIMIMANA Edison yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka