Abahanzi benshi bari muri PGGSS bakomeje kwiyegereza abafana ba Rayon Sports
Abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 3 bakomeje kwiyegereza abafana ba Rayon Sports kuko ifite abafana benshi bityo umuhanzi uzatorwa n’abafana ba Rayon akazaba nta kabuza yizeye kwegukana insinzi.
Byari bimenyerewe ko umuhanzi ufana Rayon Sport ari Senderi International Hit kugeza ubwo ajya anambara n’imyenda yayo akajya mu nzira nta kibazo.
Uyu muhanzi kandi mu mwaka wa 2000 yahimbiye Rayon Sports indirimbo ifite amajwi n’amashusho bikaba byaramutwaye amafaranga miliyoni imwe n’igice; nk’uko we ubwe yabidutangarije. Iyi ndirimbo yayihaye ikipe ya Rayon Sport nk’impano.

Nyuma ya Senderi rero, Kamichi na Knowles nabo kuri ubu barimo kugaragara cyane nk’abafana bakomeye ba Rayon Sport.
Knowles ku munsi w’ejo yagaragaye ari hamwe na Clement Ishimwe, umujyanama we mu mupira wari wahuje ikipe ya Police FC na Rayon Sport kuri Stade Amahoro i Remera.
Hari amakuru kandi atarabonerwa gihamya avugwa ko Knowles yaba ashyigikiwe na bamwe mu bakuru b’ikipe ya Rayon Sports bakaba baramusabye ko yagaragara mu bafana ba Rayon kuburyo kumushakiramo amajwi bitazabagora.

Hari na bamwe mu bafana ba Rayon bemeza ko Kitoko Abdou usigaye abarizwa mu gihugu cy’u Ububiligi nawe ufasha Knowles mu buhanzi bwe nk’umujyanama yaba yari umufana ukomeye cyane wa Rayons Sport akaba ngo yarigeze no kuyigurira imodoka. Ibi nabyo bikaba ari ibiri kumuhesha amanota muri Rayon Sport.
Undi muhanzi nawe umaze kugaragaza ko ari umufana wa Rayon Sport ni Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi.
Kamichi nawe kuri uyu munsi tariki 1.4.2013, mu kiganiro Monday Magic cyo kuri Magic FM 104,7 gikorwa n’umunyamakuru Andrew Kareba yatangaje ko ari umufana ukomeye cyane wa Rayon Sport akaba yanabasabye inkunga yo kumushyigikira.

Ibi byose biragaragaza ko abahanzi babonye ko kwiyegereza abafana ba Rayon Sport ari intwaro ikomeye yo kwegukana insinzi ya PGGSS 3.
Ese wowe ubibona ute? Muri aba bahanzi uko ari batatu ubona ari uwuhe mufana wa Rayon Sports? Ese koko gushyigikirwa na Rayon Sports ni intwaro ntakuka yo kwegukana PGGSS 3?
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Noneho nge ndabona birenze,aho abahanzi bose bagiye kuba abafana ba rayon.Gusa bose baratinze binjiye birangiye,Kuko Senderi azwiho kuba yari umufana ukomeye wa GIKUNDIRO.Ese niba koko ari abafana niberekane ibyo bayikoreye mbere yuko PGGSS itarabaho.NGENDABONA ARI UKWISHAKIRA AMARONKO.Aba reyon ntago tubyemeye pee.
Erega Rayon Sport yacu ni kimaranzara! Si numva se ngo na Binezero igihe duhura yahembwe abakinnyi be ameze ane yose yari ababereyemo. Gikundiro is becoming a tool of succes kabisa! Keep it up Rayon!!! Yooobu ntiyaretse Imana yee, ...
TWEBWE TUZI NEZA KO,UMUFANA WA RAYON SPORT ARI SENDERI INTERNATIONAL HITS UBWO RERO ABANDI BAKUREHO!!!!!!!!!!!!!!
Ariko uzi ko koko Rayon Sports ifite ingufu wa mugani wa Senderi. Finalement abantu bose barayifana. Ni byiza, gusa bajye banayifasha ntizongere gusubira mu bibazo nko mu gihe cyo hambere kandi ntibakayibuke ari uko hari icyo na bo bayikeneyeho. Murakoze
Jye mbona Senderi ari we mufana w’ukuri wa Rayon Sports Fc kuko yatangiye kera duhereye kuri iriya ndirimbo ye yo muri 2000 ndetse no gukomeza. Kandi we yanavuze ko abikomora ku babyeyi be kuko ngo bari abarayons. Nkaba mbona abandi (Knowless, Kamichi n’abandi) niba na bo ari aba rayons ari byiza ariko ntibizabe kwishakira amajwi gusa kubera ubwinshi bw’abafana. Jye iryanjye nzariha Senderi, abandi nzabanza mperereze menye ibyabo niba batatwihishemo.