Abahanzi bari muri Primus Guma Guma basuye Urwibutso rwa Gisozi (Amafoto)
Abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2017 (PGGSS7) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, banatanga sheki y’ibihumbi 500RWf.

Abo bahanzi bari guhatanira kwegukana irushanwa rya PGGSS ku nshuro yaryo ya karindwi, baherekejwe n’abategura iryo rushanwa aribo EAP na Bralirwa, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Mata 2017.
Bishyize hamwe bakaba banatanze sheki y’ibihumbi 500RWf yo gufasha urwo rwibutso.
Mu gikorwa cyamaze hafi amasaha abiri, abahanzi batemberejwe Urwibutso rwa Gisozi, basobanurirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Platini, umwe mu bagize wo itsinda rya Dream Boys, wari uhagarariye bagenzi be yavuze ko gusura Urwibutso rwa Gisozi ari igikorwa gikomeye kuko hari byinshi batari bamenye.
Nk’umuhanzi bizamufasha cyane mu buhanzi bwe kuburyo ngo azajya ahimba indirimbo ku mateka y’u Rwanda azi neza.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou ukuriye EAP ifatanya na Bralirwa gutegura PGGSS, avuga ko bahisemo Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuko ari rwo rufite amateka yihariye abo bahanzi bagomba kumenya.
Iki ni igikorwa cya kabiri aba bahanzi bakoreye hamwe nyuma yo gutorerwa guhatanira PGGSS. Bahereye ku gikorwa gikorwa cy’umuganda bakoreye mu Karere ka Rubavu.
Bazakurikizaho igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye i Rubavu, ku itariki ya 20 Mata 2017.


















Andi mafoto menshi kanda hano
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|