Abahanzi bari muri PGGSS bazasura abana b’i Gatagara

Abahanzi 10 bari muri Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), tariki 26/04/2012 bazasura abana baba mu kigo cya Gatagara mu Ntara y’amajyepfo hanyuma tariki 28/4/2012, bakine n’abanyamakuru bakora ibiganiro bijyanye n’imyidagaduro kuri sitade Amahoro i Remera.

Abo bahanzi bazasura ikigo cya Gataragara baherekejwe n’abanyamakuru bakora ibiganiro ku myidagaduro, abahagararriye East African Promotors na Bralirwa. Bazahagurukira ku biro bya East African Promotors mu mujyi wa Kigali iruhande rwo kwa Ndamage hafi y’aho Sulfo Rwanda ikorera.

Umukino w’umupira w’amaguru abo bahanzi bazakina n’abanyamakuru kuri sitade amahoro i Remera tariki 28/04/2012 uzaba uri mu rwego rwo kwibuka abahanzi n’abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bimaze kumenyekana ko Dream Boys na Just Family bazakina; Bull Dog na Jay Polly n’abandi nabo bazakina; nk’uko byemezwa na Kim Kizito no kuri EAP.

Ku ruhande rw’abanyamakuru hamaze kumenyekana ko Tino azaba ari mu izamu. Biteganijwe ko hari bamwe mu bakozi ba EAP na BRALIRWA bazagaragaramo.

Uyu mukino uzatangira saa munani z’amanywa kwinjira bikaba ari ubuntu. Muzaze twifatanye n’abahanzi n’abanyamakuru, EAP na Bralirwa kwibuka abahanzi n’abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka