Abahanzi bari muri PGGSS bakoze impanuka baje kwiyereka abafana babo i Nyagatare
Imodoka ebyeri zari zitwaye abahanzi bo muri Primus Guma Guma bari baje kwiyereka abakunzi babo mu karere ka Nyagatare zagonganye tariki 19/05/2012 ahagana masaa mbiri n’igice z’umugoroba ariko ku bw’amahirwe nta wakomeretse.
Aba bahanzi bari baje i Nyagatare bageze i Gabiro aho bita mu byapa bya Ngarama noneho bashidikanya ku muhanda werekeza i Ngarama bibwira ko bageze i Ryabega kuko bombi batari basanzwe bazi i Nyagatare.
Umushoferi wari inyuma yahamagaye uw’imbere amubwira ko ataye amuhanda noneho mu gihe asubira inyuma ahita agonga coaster yari imukurikiye; nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagenzi bari bari mu modoka ya Agence ya Stella yari ikurikiranye n’izo Toyota coaster na yo ije i Nyagatare.
N’ubwo muri aba bahanzi nta wapfuye cyangwa ngo akomereke amakuru dufite avuga ko Knowless yahise aba nk’uhungabanye bidakabije kubera ko yari mu mwanya w’imbere mu modoka yagonzwe. Emmy Izzo ujya ufasha Riderman na we yari yagize akabazo ariko kakemutse akigera kwa muganga.
Jean Paul Ibambe, umunyamakuru w’inyarwanda.com wari muri imwe muri izo modoka yadutangarije ko Knowless yahise ashyirwa mu bitaro abaganga bakaba bari bakirimo kumukurikirana.
Imodoka yagonzwe ubu iracyari ahabereye impanuka kuko yo ngo yangiritse ku buryo idashobora kugenda.
Biteganyijwe ko abahanzi bo muri Primus Guma Guma biyereka abakunzi babo bo mu karere ka Nyagatare kuri iki cyumweru tariki 20/05/2012. Tariki 19 Gicurasi bari biyeretse abafana babo mu karere ka Kayonza.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|