Abahanzi bari muri PGGSS 2 bazajya kwiyereka abakunzi babo i Gicumbi

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 abahanzi bari muri PGGSS2 bazerekeza mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru kwiyereka abakunzi babo nyuma y’ibitaramo bagiriye hirya no hino mu turere dutandukanye tw’intara z’u Rwanda.

Nyuma yo kwiyereka abakunzi babo bo mu karere ka Gicumbi, hazaba hatahiwe akarere ka Nyamagabe mu cyumweru gitaha tariki 02/06/2012.

Aba bahanzi bagiye i Gicumbi nyuma ya Rusizi, Rubengera, Muhanga, Ngoma na Nyagatare. Mu cyumweru gishize bakoze impanuka bavuye kuririmbira i Ngoma berekeza Nyagatare ku mugoroba w’itariki 19/05//2012 ariko ntihagira ukomereka uretse Knowless wikanze.

Bimwe mubikorwa byaranze aba bahanzi bari muri PGGSS2 ni Umuganda bakoze ku itariki 31/03/2012; basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama tariki 09/04/2012, basura abana b’i Gatagara, bakina umupira n’abanyamakuru b’imyidagaduro, n’ibindi bikorwa binyuranye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka