Abahanzi baragirwa inama yo gukora umuziki nka Bizinesi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, arashishikariza abahanzi kuzitabira inama ya ACCESS 2024 u Rwanda rugiye kwakira, kuko ari inama izabafasha kunguka ubumenyi bw’uburyo babyaza inyungu ibihangano byabo, cyane cyane muri iki gihe cy’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yasabye abahanzi kuzitabira inama izaba mu Rwanda mu kwezi gutaha kuko ari amahirwe yabegerejwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yasabye abahanzi kuzitabira inama izaba mu Rwanda mu kwezi gutaha kuko ari amahirwe yabegerejwe

Ibi Sandrine Umutoni yabigarutseho tariki 11 Ukwakira 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ahasobanuwe byinshi byitezwe muri iyo nama yateguwe n’ikigo cyitwa Music in Africa Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda.

Iyo nama izaba kuva ku itariki ya 14 kugeza tariki 16 Ugushyingo 2024 ikazitabirwa n’abahanzi bo hirya no hino muri Afurika basabye kuyitabira. Bazahurira hamwe bahugurwe, ndetse baganire ku ngamba zarushaho kubafasha kubyaza umusaruro impano zabo, ndetse baganire n’uko abakoresha ibihangano byabo bakubahiriza uburenganzira bw’umuhanzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yagarutse ku kamaro k’iyi nama, avuga ko aya ari amahirwe Igihugu cyabazaniye, kugira ngo bayifashishe mu bikorwa byabo bibateza imbere.

Yagize ati “Kwakira Inama nk’iyi yo ku rwego rwa Afurika ni amahirwe akomeye ku bahanzi bacu ba hano mu Rwanda. Ni amahirwe yabafasha kumenyekana hanze y’u Rwanda. Rero turasaba Abanyarwanda nk’abahanzi kwitabira iyi nama, biyandikisha, no kuza mu nama kugira ngo bamenye icyo bakeneye nk’abahanzi kugira ngo bagere ku rwego rukurikiyeho.”

Eddie Hatitye, umwe mu bateguye iyi nama ukomoka muri Afurika y’Epfo, na we yagarutse kuri bimwe mu byitezwe muri iyi nama.

Bamwe mu bateguye iyi nama basangije abanyamakuru iby'ingenzi izibandaho n'akamaro kayo ku bahanzi bo muri Afurika
Bamwe mu bateguye iyi nama basangije abanyamakuru iby’ingenzi izibandaho n’akamaro kayo ku bahanzi bo muri Afurika

Yagize ati “Umuziki uramutse ukozwe nka bizinesi, ushobora guhindura ubuzima n’ubukungu muri Afurika. Rero muri iyi nama, abahanzi bazunguka ubumenyi bw’uburyo babyaza umuziki amafaranga binyuze mu mikoranire n’abashoramari, ndetse binyuze no mu kugurisha ibihangano byabo bifashishije ikoranabuhanga.”

U Rwanda rugiye kwakira iyi nama ku nshuro ya mbere, ikaba yarabereye mu bindi bihugu birimo Tanzania, Afurika y’Epfo, Kenya na Senegal.

Abanyamakuru bahawe umwanya wo gusobanuza byinshi kuri iyi nama ya ACCESS 2024 izabera mu Rwanda
Abanyamakuru bahawe umwanya wo gusobanuza byinshi kuri iyi nama ya ACCESS 2024 izabera mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka