Abahanzi ba muzika bagiye gukora umuganda udasanzwe

Intore Tuyisenge ukuriye urugaga rw'abahanzi ba muzika mu Rwanda
Intore Tuyisenge ukuriye urugaga rw’abahanzi ba muzika mu Rwanda

Abagize urugaga rw’abahanzi ba muzika bazakorera umuganda udasanzwe mu Karere ka Nyanza bagamije kuganira n’abaturage kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Uwo muganda uzakorerwa mu murenge wa Mukingo ku itariki ya 26 Ukwakira 2016; nkuko Intore Tuyisenge Jean de Dieu, umuyobozi w’urugaga rw’abahanzi ba muzika abisobanura.

Agira ati “Impamvu twahisemo guhera mu Karere ka Nyanza, ni nyuma y’uko hasohotse icyegeranyo kigaragaza ko mu karere ka Nyanza abaturage batarumva neza ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Hanyuma ikindi, nyuma y’uko hari abantu bagiye bagatwika indabo ziri ku rwibutso rw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi. Nk’urugaga rwa muzika rero twafashe gahunda yo kujya kuhakorera umuganda udasanzwe.

Ni ukugira ngo nyuma yo gukora uwo muganda tukaza kuganira n’abaturage kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Akomeza avuga ko umuganda ugamije mbere na mbere kwegera abaturage bakabaganiriza kuri gahunda za Leta cyane cyane gahunda zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Intore Tuyisenge yemeza ko abahanzi bazitabira uwo muganda ku bwinshi nk’uko byagiye bigaragara mu minsi ishize mu bikorwa bimwe na bimwe bibahuza. Ikindi ngo kuba baranavuye mu itorero barasobanukiwe.

Kugeza ubu ngo baracyari gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo iki gikorwa kirusheho kugenda neza.

Gusa ariko bamwe mu bahanzi baganiriye na Kigali Today bari bataramenya ibijyanye n’icyo gikorwa. Bakavuga ko ariko bazakitabira nibamenyeshwa gahunda yacyo; nkuko Young Grace abisobanura.

Agira ati “Yo ntabyo narinzi ariko nibiba ndi tayari kubyitabira.”

Oda Paccy we agira ati “Ntabwo mbizi pe. Uko biri nibabitangaza igihe kitararenga nzajyayo kuko ntacyambuza kwifatanya n’abandi.”

Senderi nawe iyi gahunda ngo ntiyari ayizi ariko ngo ntacyamubuza kujyayo. Ikindi ngo azasaba abayobozi n’abapasiteri kwigisha abaturage urugo kurundi guhindura imyumvire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

byiza kabisa
bravo kubateguye iki gikorwa
babahanzi se tumaze kimenyera ko ari ba ntibindeba bazongera bagire urwitwazo ra, cg nibyabindi ngo abastari ngo nabo kuririmba gusa nyamara ntibibukeko impamvu baririmba kuko igihugu kimeze neza.

felex yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

ndanezerewe cyane
bravo kubatekereje ikigikorwa kindashyikirwa, nubwo ntari umuhanzi ndumva naza kwifatanya namwe rwose bahanzi beza. mushaka kugira uruhare rukomeye gutya rwo kubaka igihugu.
turabashyigikiye

urugaga rwa Musika murasobanutse
ndashima Minispoc yateguriye abahanzi itorero
iyo bajya mu itorero kera , umuziki wu Rwanda uba ugeze kure cyane kubera indangagaciro zo kubaka igihugu bavanyeyo

davis yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

ahubwo ndumiwe koko ubuse kuva kera abahanzi batekereza gutya babagaho
noneho nanjye ngiye kujya nitabira ibitaramo byabahanzi bacu pe

bwo musigaye mutekereza ibyubaka igihugu gutya, mukaba muheshe agaciro mwebwe , ubwanyu , igihugu ntanumwe utabashyigikira
courage kubazanye igitekerezo cyiza nkikingiki,

ubuse babandi baba bavuga ko ari abahanzi bakera ko tutigize tubona ibikorwa nkibi?
nonese gushyiraho ihuriro rihuza abahanzi murabona atari ingirakamaro

vianny yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

uyu muganda urakenewe nkabahanzi b ,uRwanda mubuhanzi bwacu tugomba gushyiramo amasomo agamije kurwanya no kulimbura burundu ingengabitekerezo ya genocide yakorewe abatutsi,mu 1994 nibikorwa bibi bisa nayo,nkabo bagizi banabi batemaguye izo ndabyo zari ku rwibutso.ndashimira uwagize igitekerezo cyo gukorera umuganda inyanzape.

kibonge yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka