Abahanzi b’Abanyarwanda bahaye ibyishimo abitabiriye igitaramo cya EAP

Mu mpera z’umwaka tumenyereye ko haba ibitaramo byinshi, ariko kuri iyi nshuro igitaramo cyateguwe na East African Promoters ntikitabiriwe nko mu myaka yashize.

Bruce Melody amaze kugera ku rubyiniro
Bruce Melody amaze kugera ku rubyiniro

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bo mu Rwanda gusa, kikaba cyaritabiriwe n’urubyiruko rwinshi hizihizwa Umwaka mushya wa 2023.

N’ubwo ubwitabire butari bwinshi mu ntangiriro, uko amasaha yagiye yicuma, abantu bagiye biyongera.

Ni igitaramo cyarimo abahanzi nka Bruce Melody, King James, Riderman, Afrique, Ish Kevin, okkama, Ariel Ways, Juno Kizigenza, Niyo Bosco n’abandi benshi.

Iki gitaramo cyashyuhijwe n’umushyushyarugamba Anita Pendo, ubwo yajyaga ku rubyiniro agiye kwakira abahanzi bakuru, bityo abitabiriye babona kuryoherwa n’igitaramo neza.

Saa 22:21 ni bwo Symphony Band yatangiye gusuzuma ibicurangisho, mu gihe abahanzi bakuru mu gitaramo biteguraga kuza ku rubyiniro.

Niyokwizerwa Bosco bitirira imashini y’umuziki yaserukanye abasore baterura ibyuma. Yahereye ku ndirimbo yise ‘Ubigenza ute’ imwe mu zatumye yiyegurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki.

King James yaririmbanye na Ariel Wayz
King James yaririmbanye na Ariel Wayz

Saa 22:40 Umuhanzikazi Ariel Wayz yakiriwe n’imbaga yari iteraniye muri BK Arena n’amashyi menshi. Yazanye ku rubyiniro n’ababyinnyi bamugaragiye mu myambaro y’umweru.

Ariel Ways yaririmbye indirimbo ze zikunzwe anezeza abafana bitabiriye igitaramo aho benshi muri BK Arena banyeganyeze.

Yakurikiwe na Nel Ngabo watunguranye, aho yakiriwe n’abafana n’urusaku rwinshi mu ndirimbo ‘Nywe’.

Fireman na we yinjiye ku rubyiniro atunguranye, afatanya na Nel Ngabo kuririmba indirimbo bakoranye yitwa ‘Muzadukumbura’.

Aline Sano akigera ku rubyiniro hamwe n'ababyinnyi be
Aline Sano akigera ku rubyiniro hamwe n’ababyinnyi be

Nyuma ye hakurikiyeho umuhanzi Alyne Sano, wabyinnye kakahava aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zigezweho muri iyi minsi harimo ‘Radio’, ‘Fake G’ n’izindi zashimishije benshi mu bitabiriye igitaramo.

Hakurikiyeho Umuhanzi Platini P waserukanye igisa n’ikanzu. Ageze ku rubyiniro yahereye ku ndirimbo aheruka gusohora yitwa ‘Shumuleta’, yaserukanye n’inkumi y’ikimero yabyinishije ku rubyiniro.

Ageze hagati, Platini P yagize ati “Uyu mwaka twabuze abahanzi bagenzi bacu dukunda, Yvan Buravan na Jay Polly! Yahise asaba abafana kuririmbana indirimbo y’umuhanzi Jay Polly yitwa ‘Mumutashye’ indirimbo yazamuye amarangamutima y’abitabiriye igitaramo maze inyubako ya BK Arena iratigita.

Hakurikiyeho Umuhanzi Davis D ahagana Saa 21:50, aho yatangiranye zimwe mu ndirimbo nka ‘Micro’, Biryogo n’izindi.

Ni umuhanzi wagaragaje ko akunzwe n’inkumi ku rwego rwo hejuru, kandi indirimbo ze zashyuhije abitabiriye igitaramo.

King James ataramira abitabiriye igitaramo cya EAP
King James ataramira abitabiriye igitaramo cya EAP

Hagezeho Umuhanzi Riderman Saa 12:30, muri Arena bihindura isura. Gatsinzi Emery [Riderman] wari uherekejwe n’umuraperi Siti True Karigombe, batangiye babyinisha abakunzi b’umuziki bahereye ku ndirimbo ‘Cugusa’, ‘Mambata’, ‘Igicaniro’ n’izindi.

Yageze kuri ‘Holo’ n’Abanyabirori’, maze izi ndirimbo zizamura umurindi wa benshi babyinana na we asoza batabishaka.

Ruhumuriza James uzwi nka King James wari ukumbuwe na benshi mu bitaramo yakiriwe ku rubyiniro, yanzika mu ndirimbo ‘Birandenga’ nyuma yakira Ariel Wayz baririmbana ‘Ndakumbuye’ indirimbo bakoranye mu 2021.

Umuhanzi P-Fla yasanze King James ku rubyiniro baririmbana indirimbo 'Nisubiyeho' bakoranye
Umuhanzi P-Fla yasanze King James ku rubyiniro baririmbana indirimbo ’Nisubiyeho’ bakoranye

King James yahamije ko ijwi rye ndetse n’abafana be ntaho bagiye. Ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Nisubiyeho’, King James yahise ahamagara Umuhanzi P-Fla.

Bruce Melody ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo cyarangiye Saa 02:30.

Melodie wagisoje, yaririmbye indirimbo zirimo ‘Katerina’, ‘Saa moya’, ‘Ikinyafutu’, ‘Ikinya’, ‘Nyoola’ ‘, ‘Sawa Swa’, ‘Kungola’, ‘Bado’, ‘Henzapu’, ‘Uzandabure’ n’izindi ze zikunzwe na benshi muri iyi minsi.

Iki gitaramo cyari kibaye kunshuro ya 14.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka