Abahanzi 20 bazatoranywamo 10 bazitabira PGGSS season 2 bamenyekanye

Ku mugoroba wa tariki 03/02/2012 muri Serena Hotel, hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abahanzi 20 bazatoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) season 2.

Abarushije abandi mu njyana ya Afrobeat bahamagawe ba Tidjara kabendera. Abo ni Kamichi, Kitoko, Uncle Austin na Rafiki umwami wa Coga style imaze imyaka 8 itangiye. Kamichi na Kitoko ntibashoboye kuboneka muri uwo muhango kuko Kamichi yari afite igitaramo mu Ruhengeri naho Kitoko ubu arabarizwa mu gihugu cya Kenya.

Nyuma ya Afrobeat hakurikiyeho injyana ya Hip Hop bahamagawe na Masamba Intore. Abahamagawe ni Danny Nanone, Bull Dogg, Riderman NA Jay Polly.

Hakurikiyeho Nelly Wilson umuyobozi wa Inyarwnda.com ahamagara abo mu cyiciro cy’abakobwa aribo Paccy, Miss Jojo, Knowless na Young Grace.

Miss Jojo ntiyashoboye kuboneka ariko yohereje ubutumwa bugufi ko atazitabira PGGSS season 2 kubera impamvu ze bwite.

Nyuma yo guhamagarwa kw’abakobwa, hakurikiyeho injyana ya R&B bahamagawe na Meilleur Murindabigwi, umuyobozi wa Igihe Ltd. Abahamagawe ni Patrick Nyamitali, King James, Emmy na Mani Martin utashoboye kuboneka.

Nyamitali yatangaje ko azabanza kureba ibijyanye n’ibizakorwa biri mu masezerano (contrat) kugira ngo amenye niba azitabira iyi PGGSS season 2.

Hakurikiyeho icyiciro cya nyuma cy’amatsinda (groups) zahamagawe n’umuhanzi Jean Paul Samputu. Yahamagaye Dream Boys, Just Family, Urban Boys na The Brothers.

Ziggy 55 waserukiye The Brothers yatangarije abari aho ko bimutunguye dore ko ubwo iri tsinda ryahamagarwa hashize umwanya hataraboneka urihagarariye.

Ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa, Jan Van Velzen, yavuze mu magambo make ko yizeye ko PGGSS season 2 izagenda neza anongeraho ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuziki nyarwanda.

Ibi birori byasusurukijwe n’itsinda Live Band, Jaba Junior itsinda ridasanzwe rifite ubuhanga buhambaye mu kubyina ndetse n’ababyinnyi ba Salsa bo kwa Virgile Passadena. Aya matsinda anyuranye akaba yagendaga agaragara asimburana hagati mu birori nyuma na mbere y’uko bahamagara icyiciro gikurikiyeho.

Ibyiiciro byose bimaze guhamagarwa, hahise hahamagarwa abahanzi 20 bose bari bahamagawe maze bahurira imbere batangira kubyina umuziki unyuranye ugizwe n’indirimbo zabo, bazibyina bafatanije n’abafana babo.

Dj Bisoso niwe warekuraga umuziki muri ibi birori. Ibirori byarangiye ahagana mu masaa tanu z’umugoroba bishojwe n’umuziki w’itsinda Live Band.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza cyane

yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

turasaba abantu bategura pggss ko babitegura neza bikaturyohera nkibyambere ese kuki tom close atarimo tubifurije amahirwe natwe tubari inyuma mureke dushyigikire umuziki nyarwanda

eric twagirayesu yanditse ku itariki ya: 9-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka