Abahanzi 15 barimo Sheebah ni bo batumiwe muri Kigali Summer Festival

Mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe iserukiramuco ryitiriwe Impeshyi muri Kigali (Kigali Summer Festival), byamenyekanye ko abahanzi 14 b’abanyarwanda aribo bazasusutsa ibi birori bafatanije na Sheebah Karungi nawe wamaze kwemera kuza muri iri serukiramuco.

Izina ry’umugandekazi Sheebah Karungi, niryo ryari rimaze igihe ryamamazwa ku mbuga nkoranyambaga nk’umuhanzi w’umunyamahanga uzitabira iserukiramuco ryiswe Kigali Summer Festival, ariko ubu yamaze kongerwaho abahanzi 14 b’abanyarwanda bazataramana nawe, ndetse hiyongeraho n’aba DJs bazavanga umuziki.

Bamwe mu bashyizwe ku rutonde rw’abazitabira iri serukiramuco ni Bruce Melodie, Uncle Austin, Riderman, Social Mulah, Active, Amalon n’abahanzi bahuriye mu nzu ya The Mane aribo Safi Madiba, Marina, Queen cha na Jay Polly n’abandi bahanzi b’abanyarwanda.

Ni igitaramo kizaba kirimo abavanga imiziki bazwi hano mu Rwanda ndetse na DJ Princess Flor umukobwa umaze kwandika izina mu kuvanga imiziki mu Bubirigi.

Mu gihe kingana n’amezi ane hategurwa iri serukiramuco, ubuyobozi bwa The Mane bwemeza ko aho iminsi igeze iby’ingenzi ngo igitaramo kibe byamaze gushyirwa ku murongo, ndetse ngo mu minsi 3 ibanziriza iserukiramuco abahanzi n’aba DJ baturuka hanze bazaba bageze mu Rwanda kugirango bitegure neza.

Baadrama agira ati “Twamaze gutunganya ibyo dusabwa kugirango iserukiramuco rugende neza, ndetse mu minsi nk’itatu ibanziriza iserukiramuco abazava hanze bazaba bageze I Kigali kugirango batigurane n’abandi”.

Nubwo abahanzi 15 aribo bari ku rupapuro rwamamaza, bivugwa ko hari abandi bahanzi 10 b’abanyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo, kimwe n’abanyarwenya bashobora gutungurana muri iki gitaramo bakigizwe ibanga.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuya 27 Nyakanga 2019 muri parikingi ya Camp Kigali ahabereye igitaramo cya Don Moen, hakazaba hari uburyo butandukanye bwo kwidagadura buhuye n’ibihe by’impeshyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka