Abagura indirimbo muri Monster Records baburiwe

Muyoboke Alex yasabye imbabazi abakunzi b’Umuziki Nyarwanda, nyuma yo kugura indirimbo muri Studio itunganya umuziki ya Monster Records bagasanga yaribwe.

Muyoboke Alex Umuyobozi wa Decent Entertainment
Muyoboke Alex Umuyobozi wa Decent Entertainment

Muyoboke avuga ko inyikirizo y’indirimbo bise Tuza, yaririmbwe na Allioni afatanije na Bruce Melody bayiguze na Monster Records babwirwa ko ari umwimerere wabo.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa gatanu, riravuga mu buryo burambuye uburyo baguze igihangano cy’abandi babeshywa ko ari umwimerere kandi cyaribwe, mu ndirimbo "will you Mary Me" y’ Umuhanzi T Sean.

Itangazo rya Muyoboke Alex
Itangazo rya Muyoboke Alex
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka