Abagize Kina Music bifatanyije n’Akarere ka Bugesera mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19

Akarere ka Bugesera kimwe n’utundi turere tw’igihugu kari mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Mu bukangarambaga butandukanye Akarere ka Bugesera gakora mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo, harimo ubwo kujya ku kiraro cy’uruzi rw’Akagera, aho Akarere ka Bugesera gahana urubibi n’Akarere ka Kicukiro k’Umujyi wa Kigali.

Platini arimo gupima umuriro abagenzi
Platini arimo gupima umuriro abagenzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri ako Karere bajya kuri icyo kiraro, bagategereza imodoka zituruka muri Kigali zije mu Karere ka Bugesera.Iyo zigeze kuri icyo kiraro, abagenzi bavamo, bagapimwa umuriro, bagahabwa imiti yo gukaraba mu ntoki nyuma bakibutswa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19 harimo kwambara agapfukamunwa neza n’ibindi, nyuma bagasubira mu modoka bagakomeza urugendo.

Impamvu yo kujya gukorera icyo gikorwa kuri icyo kiraro kigabanya Kigali n’Akarere ka Bugesera, ni uko ngo muri Kigali hakomeje kugaragara abanduye icyo cyorezo cya Covid-19 benshi, kandi hakaba hari Abanyabugesera bakorera muri Kigali bataha mu Bugesera ku buryo bashobora kuyandurirayo bakayizana no mu Bugesera nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’ako Karere Mutabazi Richard.

Ishimwe Clement wambaye ingofero itukura na we yitabiriye ubu bukangurambaga
Ishimwe Clement wambaye ingofero itukura na we yitabiriye ubu bukangurambaga

Ubwo bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, Akarere ka Bugesera gakorera ku kiraro cy’uruzi rw’Akagera, bwatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, nyuma y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 26 Kanama 2020.

Guhera ubwo, abantu batandukanye bamaze kwitabira icyo gikorwa mu rwego rwo gufatanya n’Akarere ka Bugesera mu gutanga ubutumwa bugamije kwibutsa abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, bamwe mu bagize Kina Music bifatanyije n’Akarere ka Bugesera muri ubwo bukangurambaga. Ishimwe Clement uhagarariye Kina Music yasobanuye ko bumvise na bo bagomba gutanga umusanzu wabo muri ubwo bukangurambaga.

Ishimwe Clement yagize ati “Icyatumye twumva ko twatanga umusanzu wacu, icya mbere ni iwacu, tugomba gutanga umusanzu wacu mu kubwira abantu kwirinda icyo cyorezo kugira ngo natwe tutazisanga twagize abantu benshi banduye icyo cyorezo cya Covid-19, tukaba twanashyirwa mu kato nk’uko byagiye bigenda ahandi.”

Ishimwe Clement wambaye ingofero itukura hamwe na Tom Close
Ishimwe Clement wambaye ingofero itukura hamwe na Tom Close

Abahanzi bagize Kina Music kugeza ubu ni batanu harimo,Knowless, Tom Close,Nel Ngabo,Platini ndetse na Igor Mabano.Abo bose siko bitabiritye icyo gikorwa uyu munsi, hari nka Knowless ubu ngo uri muri gahunda zo gufata amashusho ajyanye n’indirimbo nshya arimo gukora, gahunda zahuriranye kandi ngo afite byinshi byo gukora kuri iyo ndirimbo ategura, cyane ko ngo kubera Covid-19, bitakibakundira gukora nijoro, kuko ubundi ngo bajyaga bakora akazi kabo no mu masaha y’ijoro. Ni yo mpamvu ubu ngo bakora byinshi cyane ku manywa,bakubahiriza amasaha yo gutaha.

Nel Ngabo na we ntiyatanzwe muri ubu bukangurambaga
Nel Ngabo na we ntiyatanzwe muri ubu bukangurambaga

Icyo gikorwa kitabiriwe na Ishimwe Clement , Tom Close, Platini ndetse na Nel Ngabo, kandi ngo uko umwanya ubakundiye biteguye kujya batanga umusanzu wabo atari muri ibyo bikorwa byo kurwanya Covid-19 gusa, ahubwo no mu bindi bikorwa byose Akarere ka Bugesera kategura kakabona ko umusanzu w’abo bahanzi ukenewe ngo bazajya bawutanga.

Ishimwe yagize ati “Mu bikorwa nk’ibi ntitwishyuza, ni umutima wacu, wumva ko tugomba kugira uruhare mu bikorerwa aho dutuye, kuko twe turahatuye, kandi n’abandi nka Tom Close ndetse na Platini bari mu nzira yo kuza kuhatura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka