Abafana ba Riderman batanze Mitiweri 130 ku miryango itishoboye
Ihuriro ry’abafana ba Riderman bibumbiye mu muryango bise RFC (Riderman Fan Club) batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu130 bibumbiye mu miryango 28.

Iki gikorwa cy’urukundo bagikoreye mu Murenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira ya kabiri, mu Karere ka Nyarugenge.
Uwamwezi Josephine wavuze ahagarariye abahawe mituelle yashimiye uru rubyiruko ndetse arusaba guhorana umutima mwiza wo gufasha.
Yagize ati“ Turanezerewe kubona turi gufashwa n’urubyiruko, abo twakwita abana bacu. Imana ibahe umugisha kandi uyu mutima mwiza bazawuhorane.”
Robert Mwesigye umunyamabanga nshingwabikorwa muri Komisiyo y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimiye uru rubyiruko rukunda umuziki wa Riderman.
Yanarusabye gukangurira abandi kwitabira ibikorwa nk’ibi bijyanye na gahunda za Leta.
Ati “Izi mbaraga mukoresheje mu gukusanyiriza abatishoboye ubu bwisungane mu kwivuza, muzakomeze kuzikoresha no kwigisha bagenzi banyu kwirinda ibiyobyabwenge.”

Riderman wari waje kwifatanya n’abafana be yavuze ko ari iby’igiciro kugira abafana bafite ibitekerezo biganisha ku iterambere.
Ati “Ndashima abafana banjye kandi ndabasaba ko bakomeza kuba Ibisumizi by’ibisubizo ari nako bafatanya na Leta mu kwishakira ibisubizo aho guhora dutegereje ko umuyobozi w’igihugu ariwe ubikora gusa.”

Shema Natete Brian uhagarariye iri huriro ry’abafana ba Riderman yabwiye Kigali Today ko bifuza ko iki gikorwa cyaba ngarukamwaka, dore ko n’ubundi buri mwaka bagomba kugira igikorwa cy’urukundo bakora.
Ati “Iki gitekerezo cyaje nyuma y’uko n’ubusanzwe tugira ibikorwa bya kimuntu bitandukanye. Kuri iyi nshuro turifuza ko byajya biba buri .”
Iri huriro ry’abafana ba Riderman ryagiye rikora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, gusura inzibutso, gusura abarwayi mu bitaro, gutabara abari mu kaga no gukemurirana ibibazo hagati yabo.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nikoko urubyiruko twagakwiye gufatira aha maze tukiyubakirigihugucyacu
kd tukanabikangurira bagenzibacu ndashima cyane abafana ba rider man bakoze igikorwa gikomeye kd ntibazacikintege bakomerezaho
Ni gake cyane urubyiruko ruhurira hamwe rugahuza ku byiza nk’ibi. Abafana ba Riderman murantunguye cyane
Ibi ntibyari bimenyerewe m Rwanda ariko mugaragaje itandukanirizo rikomeye. Burya ngo isuku igira isoko bigaragajeko uwo Mufana ariwe Riderman atandukanye kure n’abo tubona hanze aha. Ahubwo se ni gute umuntu yaba umwe mu itsunda ry’Ibisumizi nawe akaba Igisubizo nkamwe?
U Rwanda rukeneye Urubyiruko nk’uru. Imana ikomeze kubaha imigisha nyinshi.