Abacuranzi n’abaririmbyi barasaba Leta ngo igire icyo ikora bafashwe
Bamwe mu bahanzi bacurangaga mu bitaramo no mu tubari dutandukanye baratakambira Leta kugira ubufasha yabagenera kugira ngo bakomeze kubaho n’imiryango yabo, nyuma y’uko bamaze umwaka urenga akazi kabo karahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.
Abo bahanzi bavuga ko isuka yari ibatunze wari umuziki bagacuranga mu bukwe bagacuranga mu tubari, za hoteli no mu bitaramo ariko ko kuri ubu byahagaze bakaba bibaza amaherezo yabyo bikabayobera.

Umucuranzi akaba n’umuririmbyi, Jean Yves Didier Muhawenimana, avuga ko mbere y’iki cyorezo cya Covid-19 iyo yabaga yakoze gahoro nibura yinjizaga ibihumbi 100 ku cyumweru ariko ko ubu nta n’ijana yinjiza bityo ko ubuzima barimo buteye ubwoba.
Yagize ati “Iki cyorezo cyaje kidateguje imbabura twarazimanitse, nta bushobozi dufite bwo kwishyurira abana bacu amashuri, ubwisungane mu kwivuza ntabwo twabona, jyewe ngira Imana mfite inzu niyubakiye ariko se nzagura umuriro iki nzatungisha abana iki”?
Muhawenimana asaba ko bakwitabwaho mu buryo budasanzwe kuko ikibazo barimo kigoye kandi ko cyaje mu buryo budasanzwe.
Umucuranzi Iyakare Wenseslas uzwi nka Riqson ucurangana n’umugore we Consolée, avuga ko ubwizigame bacungiragaho bwashize ku buryo ubuzima barimo buteye agahinda ndetse batanakibasha kwigurira internet ngo babashe kurwariza kuri Youtube, agasaba ko hagira igikorwa mu maguru mashya.
Yagize ati “Twebwe twinjizaga nibura ibihumbi 600 buri kwezi kandi tukaba twarashoboraga kuyarenza twakoze neza twabonye ubukwe bwinshi, ariko tumaze umwaka urenga nta kazi ubwizigame twari dufite na bwo bwarashize, Leta nice inkoni izamba irebe icyo yakora kuko tugeze ahantu habi”.

Mukasa Heri ni umwe mu bacuranzi bari bazwi mu gucuranga no kuririmba igisope, asanga Leta ikwiye kugira ubufasha itanga ku bantu bamaze umwaka urenga badakora kandi bari batunzwe no gucuranga.
Yagize ati “Isuka yanjye yari ugucuranga none akazi karahagaze turabaho gute ko nta n’icyizere ko bizarangira vuba, imiryango yacu iramera ite, ababa mu nzu z’abandi bazirikanywemo, Leta yo mubyeyi yagize icyo ikora ikaramira abaturage bayo koko”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|