Abacuranga mu tubari barataka igihombo batewe na COVID-19

Bamwe bacuranzi n’abaririmbyi bari batunzwe no gukura umugati mu mahoteli n’urubari, bari mu bakomeje kugaragaza ko bakozweho na gahunda ya #GumaMuRugo igamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

His Band Voive bakomeje kubyaza imbuga nkoranyambaga umusaruro mu bihe bitoroshye
His Band Voive bakomeje kubyaza imbuga nkoranyambaga umusaruro mu bihe bitoroshye

Bavuga ko ubusanzwe babonaga amafaranga abatunga n’imiryango yabo ari uko bakoze, bikongeraho ko bagira ibiraka mu bukwe no mu birori bitandukanye, nyamara kuri ubu ubuzima bukaba bukomeje kubasharirira.

Umwe mu bahanzi wacurangiraga muri imwe mu mahoteli yo mu Rwanda, yavuze ko aho bigeze no kubona icyo abana barya bigoranye cyane.

Yagize ati “Ibi bintu byaje bitunguranye cyane byatubereye nk’inkuba ikubise. Kuba ntakijya ku kazi kari kantunze byambereye umutwaro ukomeye, ubu no kugira ngo umuryango wanjye ugire icyo urya bisaba gusaba abantu tuziranye nkabaririra”.

Undi we uzwi ku izina rya Steven, avuga ko iri ari isomo babonye ryo kuzigama kugira ngo ibihe bitunguranye bajye babasha kubyigobotora.

Yagize ati “Amafaranga dukorera n’ubundi ni make ariko nibura twayabonaga, byanyeretse ko nibura iyo nzigama duke byari kunsunika iminsi, ni ugusenga cyane gusa byampaye isomo”.

Bamwe mu bacuranzi bavuga ko bayobotse ba mutwarasibo (abayobozi b’amasibo) mu midigudu, ngo barebe ko babagoboka babaha ibyo kurya nk’abandi bakennye.

Hari ababibonamo umwanya mwiza wo gukoresha imbuga nkoranyambaga, guhimba no gusubiramo indirimbo zabo kurushaho.

Mihigo Francois Chouchou na Papy, bavuga ko babonye umwanya wo gukora indirimbo ya Corona no gusubiramo indimbo zabo n’ubwo bitoroshye.

Mihigo yagize ati “Nibura uyu mwanya twarawukoresheje ngo dukangurire Abanyarwanda kwirinda iki cyorezo. Ni igihe cyitoroshye ariko tugomba kubyaza umusaruro”.

Riqson n’umugore we Consolee barazwi mu itsinda ryabo ‘His Voice band’, bavuga ko ibi bihe byaje ari simusiga ariko ko bahisemo kubibyaza umusaruro bahimba ndetse bakora ‘covers’ z’indirimbo zizwi.

Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo gusubiramo indirimbo zakunzwe tukazishyira kuri youtube, wenda hari icyo bizatanga ariko ntabwo byoroshye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka