Abacuranga mu tubari barataka igihombo batewe na COVID-19
Bamwe bacuranzi n’abaririmbyi bari batunzwe no gukura umugati mu mahoteli n’urubari, bari mu bakomeje kugaragaza ko bakozweho na gahunda ya #GumaMuRugo igamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Bavuga ko ubusanzwe babonaga amafaranga abatunga n’imiryango yabo ari uko bakoze, bikongeraho ko bagira ibiraka mu bukwe no mu birori bitandukanye, nyamara kuri ubu ubuzima bukaba bukomeje kubasharirira.
Umwe mu bahanzi wacurangiraga muri imwe mu mahoteli yo mu Rwanda, yavuze ko aho bigeze no kubona icyo abana barya bigoranye cyane.
Yagize ati “Ibi bintu byaje bitunguranye cyane byatubereye nk’inkuba ikubise. Kuba ntakijya ku kazi kari kantunze byambereye umutwaro ukomeye, ubu no kugira ngo umuryango wanjye ugire icyo urya bisaba gusaba abantu tuziranye nkabaririra”.
Undi we uzwi ku izina rya Steven, avuga ko iri ari isomo babonye ryo kuzigama kugira ngo ibihe bitunguranye bajye babasha kubyigobotora.
Yagize ati “Amafaranga dukorera n’ubundi ni make ariko nibura twayabonaga, byanyeretse ko nibura iyo nzigama duke byari kunsunika iminsi, ni ugusenga cyane gusa byampaye isomo”.
Bamwe mu bacuranzi bavuga ko bayobotse ba mutwarasibo (abayobozi b’amasibo) mu midigudu, ngo barebe ko babagoboka babaha ibyo kurya nk’abandi bakennye.
Hari ababibonamo umwanya mwiza wo gukoresha imbuga nkoranyambaga, guhimba no gusubiramo indirimbo zabo kurushaho.
Mihigo Francois Chouchou na Papy, bavuga ko babonye umwanya wo gukora indirimbo ya Corona no gusubiramo indimbo zabo n’ubwo bitoroshye.
Mihigo yagize ati “Nibura uyu mwanya twarawukoresheje ngo dukangurire Abanyarwanda kwirinda iki cyorezo. Ni igihe cyitoroshye ariko tugomba kubyaza umusaruro”.
Riqson n’umugore we Consolee barazwi mu itsinda ryabo ‘His Voice band’, bavuga ko ibi bihe byaje ari simusiga ariko ko bahisemo kubibyaza umusaruro bahimba ndetse bakora ‘covers’ z’indirimbo zizwi.
Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo gusubiramo indirimbo zakunzwe tukazishyira kuri youtube, wenda hari icyo bizatanga ariko ntabwo byoroshye”.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|