Aba bahanzi nyarwanda bafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza Amafaranga

Ni kenshi abahanzi babazwa ikindi bakora iyo badahugiye mu muziki cyangwa ibitaramo.

Aba ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza amafaranga, bakabifatanya no gukora umuziki.

Riderman

Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda bakora injyana ya RAP. Si ukuba umuhanzi gusa kuko afite n’inzu itunganya umuziki ‘Ibisumizi’. Afite n’ibinyabiziga bya moto mu muhanda ndetse n’inzu yakira abantu (motel) itangirwamo serivisi zitandukanye.

King James

James Ruhumuriza wamamaye nka King James, hanze y’umuziki akora ubucuruzi butandukanye akaba afite inzu z’ubucuruzi (alimentation) ebyiri zikorera i Nyamirambo, ndetse akaba acuruza imodoka.

Bruce Melody

Aherutse gufungura televiziyo afitemo imigabane yitwa Isibo TV/ I TV akaba asanzwe afite akabari.

Aline Gahongayire

Aririmba indirimbo zihimbaza Imana akabifatanya n’inzu ikoresha abanyamideli babyibushye bitamenyerewe mu mideli, yitwa Alga Fashion Inc. Ikindi kandi ni umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubufasha ku bantu batandukanye batishoboye.

Yverry

Ari mu bahanzi barangije bwa mbere mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo. Yverry
afite studio y’umuziki ikorera i Gikondo.

Oda Paccy

’Empire Records’ ni inzu itunganya umuziki ya Paccy ikorera mu Gatsata. We ubwe avuga ko ifite agaciro ka miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Young Grace-Fashion house

Abayizera Grace uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa Diamante akora imideli y’imyenda.

Tom Close

Dr Thomas Muyombo ni umuhanzi, akaba n’umuganga wabyigiye. Usibye kuba akora mu byerekeranye n’ubuvuzi, yandika n’ibitabo bito by’abana.

Urban Boys

Aba basore bafite studio y’amafoto.

Abandi bahanzi bafite utubari barimo Jay Polly, Safi Madiba na Danny Vumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka