Aba bahanzi bahugiye mu biki?
Hari bamwe mu bahanzi bari bakunzwe hano mu Rwanda ubu batakigarara cyane mu bitaramo cyangwa ngo basohore indirimbo.
Bamwe muri bo bagize icyo babivugaho basobanura impamvu bataboneka n’icyo bahugiyeho.

Umuhanzi Auddy Kelly wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ndakwitegereza’, ‘Utazatinda’ n’izindi yagize icyo avuga ku mpamvu zituma ataboneka muri iyi minsi ati “Nagize impamvu z’ubuzima bwite ndi kwitaho. Gusa ntabwo naretse kuririmba kuko indirimbo zo zararangiye ikibazo gihari ni njyewe utari kubona umwanya ariko abafana banjye bahumure maze gutunganya indirimbo eshanu buriya mu minsi mike imbere nzazisohora.”

Itsinda rya Just Family kuri ubu rigizwe na Bahati, Croidja ndetse na Jimmy, Kigali Today yavuganye na Bahati umwe mu barigize, avuga ko impamvu zituma batagaragara ari uko Just Family ihugiye mu mishinga n’ubundi ijyanye n’umuziki w’amajwi (audio) n’amashusho (video).
Ati “Nk’ubu turi gutegura igitaramo kizahuza abafana bacu ariko kandi kuri uyu wa mbere turasohora indirimbo nshya tumaze iminsi dutegura yitwa ese uranyemera? ni byinshi turi gutegura.”

Hari irindi tsinda ryari rikunzwe cyane ryitwa ‘The Brothers’ ryari rigizwe na Danny Vumbi, Ziggy 55 ndetse na Vicky bakaba barahagaritse gukorana guhera mu mwaka wa 2012.
Iryo tsinda rizwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka ‘Yambi’. Danny Vumbi, umwe mu bari bagize ‘The Brothers’ yavuze ko babaye basubitse gukorana ariko buri wese agakomeza kuririmba mu gihe batarongera gufata umwanzuro wo kongera gukora nk’itsinda.

Umuhanzi Lil G usanzwe ukora injyana ya Hip Hop na we ari mu batacyumvikana cyane. Yasobanuye impamvu yo kubura kwe, ati “Kubura kwanjye kwatewe na Album maze iminsi ndi gutegura yitwa ‘History’ gusa ntabwo mpuze kuko ngenda nkora umuziki hirya no hino mu gihugu.”

Naho uwitwa Rafiki wamamaye mu njyana yise ‘Coga’ yavuze ko atabuze ahubwo umuntu yiha igihe kugira ngo ategure ibyo azasohora ati “ njye ntaho nagiye kuko mperutse gusohora indirimbo yitwa ‘Bariho’ umwaka ushize tariki 29 Ukwakira, 2018 rero ni igihe mba nihaye.”

Uretse abo bavuzwe haruguru, hari n’abandi basezeye ku muziki. Muri bo harimo Miss JOJO wahagaritse kuririmba kubera idini n’izindi nshingano yagiyemo.

Umutare Gaby na we mu myaka ya 2016 na 2017 yari amaze kwamamara ndetse akunzwe n’abatari bake, ariko batungurwa no kumva ko ahagaritse umuziki ndetse ahita ashaka n’umugore, bombi bajya gutura muri Australia. Icyo gihe byavuzwe ko umugore we ari we wamusabye guhagarika umuziki.

Itsinda rya KGB (Kigali Boys) ryahagaze nyuma y’uko batandukanye umwe muri bo witwa Hirwa Henry abavuyemo yitabye Imana. Ni mu gihe abandi babiri basigaye batuye mu bice bitandukanye ku buryo bitaborohera gukorana umuziki. Abo ni MYP ubu usigaye uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Skizzy uba mu Rwanda.
Hari abandi bahanzi waba udaheruka kumva? Bandike hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo by’abasomyi tuzabakubarize.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mahony boni, Bably, DMS, Alpha RW, Dr Claude, Nziza Desire, teta wigaga UNR, Priscilla, abo bose , Lost
Muzatubarize k8 kavuyo nawe ibyo arimo, nti tucyi mwumva kandi twaramwemeraga.
Miss Chanel nawe yarabuze Kandi twaramwemeraga
Muzatubarize na : Ben Nganji, Abakimaze, Young Junior. Thx