Ab’i Rubavu bitabye karame igitaramo cya Summer Country Tour (AMAFOTO)
Kuri uyu wa Gatandatu, abaturage b’Akarere ka rubavu ndetse n’abaturutse hakurya mu Gihugu cy’abaturanyi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bitabye karame ku bwinshi igitaramo cy’umunsi wa nyuma w’ibitaramo bya Summer Country Tour 2026, cyabereye kuri Stade Umuganda.
Abantu b’ingeri zitandukanye, urubyiruko, abakuze ndetse n’imiryango batangiye kuhagera mu masaha ya kare, bamwe bagaragaza ibyishimo n’inyota yo kubona abahanzi bakunda ku rubyiniro, by’umwihariko Bruce Melodie na The Ben, bakomeje guhangana mu buryo bw’imyidagaduro muri uru rugendo rw’ibitaramo.
Iki gitaramo cyabereye mu Karere ka Rubavu, ndetse nk’uko byari byitezwe cyane ntabwo abakunzi b’umuziki batengushye abateguye ibitaramo bya Summer Country Tour ugereranyije n’ahandi byanyuze. Urugendo rusoza ibi bitaramo byazengurutse Igihugu, rukaba rukurikiye ibindi byabereye i Musanze, Nyagatare na Nyamata mu Bugesera.
Abinjiraga kuri Stade bagaragazaga akanyamuneza, bamwe bambaye imyenda bafite n’ibyapa bigaragaza aho bahagaze hagati y’aba bahanzi bombi (Bruce Melodie na The Ben), ndetse abandi baririmba indirimbo zabo mbere y’uko igitaramo gitangira, ibintu byatanze isura y’uko umuziki Nyarwanda ukomeje kugira abafana benshi kandi b’indahemuka.
Uretse Bruce Melodie na The Ben nk’abahanzi nyamukuru, iki gitaramo kandi cyatumiwemo n’abandi babiri barimo Kitoko na Bwiza, na bo bahawe amahirwe yo kwegera abakunzi babo muri uru rugendo no kurushaho kubashimisha mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abateguye ibi bitaramo batangaje ko Summer Country Tour igamije guhuza imyidagaduro n’iterambere ry’ubukungu, aho no mu bice byaberagamo ibitaramo hashyirwaga ibikorwa by’imurikagurisha bifasha abacuruzi bato n’abahanzi kugaragaza ibihangano byabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|