Abahanzi Senderi International Hit na Intore Tuyisenge, bamaze gushyira hanze indirimbo “Ibidakwiriye Nzabivuga” ivuguruye, yumvikanamo amagambo Perezida Kagame yari yasabye ko yasimbuzwa ayari asanzwe mo.
Icyamamare muri Muzika Diamond Platnumz, akomeje guca agahigo mu bihugu bigize uburasirazuba bwa Afurika, akaba ashaka no kwimenyekanisha ku migabane yose y’isi.
Iradukunda Phiona wahimbwe na Bull Dogg akazina ka Candymoon Supplier, ngo atungurwa n’isura y’ibiyobyabwenge abantu bamubonamo nyuma yo kwiyegurira injyana ya Hip Hop.
Abacuranzi bagize Orchestre Amis des Jeune bazakora igitaramo cy’amateka ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019 ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Umuhanzi Kivumbi King uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Lion King”, ni umwe mu banyempano b’abahanzi bakiri bato bari kuzamuka mu Rwanda. Uretse kuba ari umusizi, aho yagiye atwara ibihembo bitandukanye, ni umuhanzi w’indirimbo, aho akunze gukora indirimbo mu njyana ya “Afro Pop”
Umuhanzikazi Ingabire Dorcas uzwi nka ‘Sunny’ waririmbye ‘Kungola’, yahishuye ko n’ubwo Ministeri y’ubuzima yaciye amavuta atukuza uruhu , we agitsimbaraye kuri ubu bucuruzi bumwinjiriza amafaranga menshi aho abukorera hanze y’u Rwanda.
Bitewe no kumenyekana ndetse no kugira impano inezeza benshi, abahanzi ni bamwe mu bantu bakundwa cyane kandi na benshi. Cyakora hari ubwo uko kwamamara bituma bamwe bajya mu bitangazamakuru bakarega abahanzi kubatera inda, nyuma yo kugirana ibihe byiza n’abo baba bita abakunzi babo b’ibyamamare cyangwa se bakaba (...)
Ikompanyi yitwa East African Promoters (EAP), imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, yateguye ibitaramo bizazenguruka intara zose z’u Rwanda uko ari enye n’umujyi wa Kigali. Ibyo bitaramo bikubiye mu iserukiramuco ryiswe “Iwacu muzika Festival” bikazajya biba buri mwaka.
Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G, umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel), ariko akaziririmba mu njyana zibyinitse, avuga ko nta ndirimbo itari iy’Imana, bityo abakeka ko indirimbo zibyinitse aririmba zidashimwa n’Imana bibeshya.
Mu buryo bwabanje kugorana, abanyamakuru bakora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda bashinze urugaga rubahuza (Rwanda Showbiz Journalists Forum), rugamije guteza imbere ubunyamwuga mu gutara no gutangaza amakuru y’imyidagaduro mu bitangazamakuru bakorera.
Riderman ugiye kumara imyaka hafi 15 mu muziki wo mu Rwanda, yifashishije Safi bakunda gukorana, baririmba indirimbo MAMBATA, banditse bihaniza abifuriza abandi inabi, n’abacura imigambi y’ubugizi bwa nabi.
Umuhanzi nyarwanda Edouce, asanga umuziki nyarwanda uri gutera intambwe nziza ugana imbere ku buryo mu myaka itagera kuri itanu bigenze neza twazabona umwana w’u Rwanda wegukanye igihembo nka BET Award, kimwe mu bihembo buri muhanzi wese ku isi aba yifuza gutwara.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, aritegura kwitabira igitaramo kizahuza ibihanganye muri Muzika ya Afurika kizabera i Dubai mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Abarabu, igitaramo kiswe One Africa music fest, gitegurwa na sosiyete yitwa One Africa global.
Abahanzi babiri bo muri Afurika y’Epfo ari bo Theo Kgosingwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda Mafikizolo, bitegenijwe ko bazaririmba muri “Kigali Convention Center” ku itariki 16 Gicurasi 2019.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yanenze amagambo aherutse gutangazwa n’umuhanzikazi Aline Gahongayire wamamaye mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA buravuga ko abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakwiye gushyira imbere kwiga kuruta gukorera amafaranga.
Itsinda rigizwe n’abahanzi babiri b’Abanyarwanda, Charly na Nina, basubitse urugendo rwo kujya muri Uganda, aho mu ntangiriro za Gicurasi bagombaga kuzitabira igitaramo kizabera i Kampala muri Uganda, bari kumwe n’undi muhanzi w’Umugande witwa Geosteady.
Mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2019, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan yakoze igitaramo, ari nacyo yashyikirijwemo igihembo cye, yatsindiye mu mpera z’umwaka wa 2018, igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI.
Abategura Salax Awards baravuga ko bateganya kongera amafaranga ahabwa abahanzi kugira ngo abayitabira babashe kwishimira iri rushanwa.
Jean Christian Irimbere, umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, avuga ko akenshi iyo udafashijwe n’Imana, kumenyekana cyane byagushyira mu kaga.
Itsinda rya THE SUPER RAINBOWS ryatangije uburyo bwo gukoramo umuziki bawuhindura mu nyana zigezweho (EDM) Moombahton, Future, Pop na House ijyanye n’igihe, kandi inabyinika.
Ange Ritha Kagaju, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, ni umwe mu bakobwa bake b’abahanzi b’Abanyarwanda baririmba bacuranga Guitar.
Nyuma y’ukwezi n’igice akora ibitaramo mu bihugu 12 bya Africa, Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan, waraye ugarutse mu Rwanda aravuga ko adasoje ibi bitaramo arimo akora nyuma yo gutsindira igihembo cya radio y’Afaransa Prix Decouverte.
Benshi mu bahanzi nyarwanda bo hambere, bavuga ko bakoraga umuziki kubera kuwukunda ariko bafite ibindi bibatunze, ibintu bitandukanye n’uko ubu bimeze kuko ubuhanzi ari umwuga utunga nyirawo.
Yitwa Sherrie Silver, akomoka i Huye ariko aba i London mu Bwongereza, aho abana na nyina umubyara. Ni umukobwa uri mu b’imbere bafashije icyamamare Childish Gambino mu kubyina indirimbo ’This is America’ yatwaye Grammy Award uyu mwaka.
Padiri Jean François Uwimana, avuga ko yatekereje cyane ku muco nyarwanda maze akora indirimbo ijyanye na wo yise ’Nyirigira’.
Pruducer Ishimwe Clement wo muri KINA Music avuga ko kuba umuhanzikazi Butera Knowless akundwa n’abantu benshi, ngo nta mpungenge bimutera, kuko icyizere ari cyo cy’ingenzi ku bantu bakundana.
Dusabimana Emmanuel umuhanzi wiyise Lucky Fire, ubundi akiyita ‘Michael Jackson wo mu Rwanda’, avuga ko arusha abandi bahanzi bose indirimbo nyinshi kuko ngo afite izirenga 666 mu myaka itatu amaze atangiye uyu mwuga.
Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi aherutse gusetsa, avuga ko amafaranga ya mbere yabonye mu buhanzi yayaguze akabati k’imyenda (Garde Robes) yari amaze iminsi arwaye nk’umukobwa wari muto agisohoka mu ishuri ryisumbuye.
Indirimbo Marita y’Impala ni imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti ye witwa Marita ikanamurongora. Umunyamakuru Cyprien Mupenzi Ngendahimana (...)