Umunya-Senegal Sadio Mane, mu bimuruhura igihe atari mu kibuga harimo no kumva imiziki itandukanye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w’indirimbo za Meddy, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Umuhanzi wo muri Nigeria Patoraking yageze mu Rwanda ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019 aho aje gutarama mu nama ihuza abiganjemo urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt’.
Amakorali arindwi aturutse mu madini atandukanye, yateraniye mu iserukiramuco ryiswe ‘Choir Fest’ ryaberaga i Kigali ku nshuri yaryo ya mbere, rikaba ryari rigamije gufasha Leta kuzamura ubuhanzi no gutanga ubuhamya butandukanye.
Calvin Mbanda ni we wegukanye intsinzi mu marushanwa yo kuzamura impano yiswe “Spark your talent”, yateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abanyamuziki “The Mane” na sosiyete icuruza ibyuma bya electronic yitwa “Tecno”.
Umuhanzi Alain Muku ni umwe mu batanze ikiganiro muri Rwanda Day yaberaga i Bonn mu Budage. Yifashishije ingero z’abahanzi afasha mu muziki yerekana ko gutera imbere ukorera mu Rwanda bishoboka. Muri iki kiganiro, yavuze ubuhamya buto bw’ukuntu yasangiye irindazi na Igisupusupu avuga uko uyu muhanzi yari ashaririwe n’ubuzima.
Ingabire Magaly wongeye Pearl ku izina rye ry’ubuhanzi, ni umunyarwanda ukorera umuziki muri Amerika kuva mu myaka ibiri ishize. Yavuzweho gukundana n’umunya-Nigeria Ice Prince, nyamara ngo byari ubucuti busanzwe bushingiye ku kazi.
Si ibintu bimenyerewe ko mu isi y’iterambere, abana bato bahitamo gukoresha ibicurangisho gakondo baririmba, nyamara abanyeshuri babiri bo ku ishuri rya GS Saint Luc Mata mu karere ka Nyaruguru, bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bo bigana kubera ubufatanye bwabo mu ndirimbo gakondo zicurangishijwe umuduri, ndetse ngo (…)
Lambert Mugwaneza, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Social Mula, aritegura gushyira hanze Album y’indirimbo yise « Ma Vie ».
Umuhanzi Christopher Muneza mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko mu buzima busanzwe atajya anywa inzoga n’itabi akaba adakunda no gusohokera mu kabari, gusa akaba yarabinyoye kubera video y’indirimbo.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Jah Bone D uba mu Busuwisi, avuga ko amaze igihe ategura umuzingo (Album) uzajya hanze mu mezi abiri ari imbere, akavuga ko hari abacuranzi bakomeye bo muri Jamaica bamufashije kuvugurura injyana ya Reggae hagamijwe ko Album ye izagurwa ku masoko mpuzamahanga y’umuziki kuri murandasi.
Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless mu muziki wo mu Rwanda, ku isabukuru ye y’imyaka 29, avuga ko ashimira Imana ku byo amaze kugeraho mu gihe amaze ku isi, kandi ngo isabukuru ye imwereka ko Imana imutije iminsi myinshi yo kubaho. Urugendo rwe rwa muzika rwaranzwe n’inzira z’inzitane ariko ubu ni inkingi ya (…)
Umunyarwandakazi Peace Hoziyana wahabwaga amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma yasezerewe muri East Africa’s Got Talent, bituma itsinda ry’abana bitwa Intayoberana risigara ari ryo Abanyarwanda bahanze amaso mu cyiciro cya nyuma.
Irushanwa rihuza abanyempano bo mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba ryitwa ‘East Africa’s Got Talent’ rigeze ahashyushye ndetse Abanyarwanda bari mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana hakurikijwe ubushobozi bagaragaje mu byiciro by’iri rushanwa bitandukanye.
Bamwe mu batangira gukora umuziki mu Rwanda, bavuga ko hari urwango bataramenya ikirutera, bagirirwa na bagenzi babo bawumazemo igihe. Bavuga ko nubwo wakoresha imbaraga ugakora umuziki mwiza, hari uburyo bwinshi aba bitwa bakuru babo babakomanyiriza ngo ntibacurangwe ku ma radiyo no kuri televiziyo, ubundi ngo (…)
Bamwe mu bakora umuziki gakondo nyarwanda bavuga ko mu myaka iri imbere ngo uwo muziki ushobora kuzimira nihatagira igikorwa ngo usigasirwe.
Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ifite umutwe ugira uti : Ahupa ntiyambuye abahanzi, amafaranga arahari », Ivuga ko abahanzi ari bo bafite ikibazo, abahanzi babeshyuje ibyo AHUPA yatangarije Kigali Today muri iyo nkuru, naho StarTimes yateraga inkunga iki gikorwa inyomoza ibyo kuba itaratanze amafaranga ku gihe.
Umuhanzi nyarwanda Lambert Mugwaneza uzwi nka Social Mula yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bashyizwe mu cyiciro cya nyuma cy’abahanzi b’Abanyafurika bahatanira ibihembo byitwa Prix découvertes bitanagwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.
Kuva mu cyumweru gishize, bamwe mu bahanzi batsindiye ibihembo bya Salax Award 2019, bagaragaje ko batishimiye kuba kugeza ubu batarahabwa amafaranga yagombaga guherekeza ibikombe bahawe. Ibi bihembo bya Salax Award, byateguwe na AHUPA, ifitanye amasezerano na ‘Ikirezi Group’ yo kubitegura mu gihe kingana n’imyaka 3, (…)
Imibyinire ya Ne-Yo iri ku rwego rwo hejuru kuko ni ibintu amaze igihe kirekire akora kandi abizi neza. Mbere y’uko ajya ku rubyiniro afite itsunda ry’abantu babanza kureba niba buri kintu kiri uko kigomba kuba kimeze mu mwanya wacyo.
Pasiteri Emmanuel Mutangana uyobora itorero ‘River City Church’ rikorera i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu kwezi kwa Nyakanga umwaka utaha wa 2020, azagaruka mu Rwanda azanye n’Abanyamerika basengana bakunze u Rwanda batararukandagiramo.
Ne-Yo ni we muhanzi ukomeye uzitabira akanasusurutsa igitaramo cyo Kwita Izina kizabera mu nyubako nshya ya Kigali Arena ku itariki 07 Nzeri 2019 kimwe n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Meddy, Charly&Nina, Bruce Melody na Riderman.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwanyomoje amakuru y’ifungwa rya Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu, nyuma y’ibyari byakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yafungiwe kuri Station ya Polisi ya Kicukiro, nyuma yo kumusangana udupfunyika tw’urumogi mu myenda ye.
Umuhanzi Harmonize umaze kwandika izina muri Tanzania no muri Afurika muri rusange, ashobora kuryozwa umurengera w’amafaranga yatakajweho mu gihe cyose yamaze muri Wasafi nk’umuhanzi watangiriye muri iyi nzu atangwaho umurengera ngo yamamare, ariko agasohoka muri iyi nzu impande zombi zitabyumvikanyeho.
Ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019, umuraperi Young Grace Abayizera yibarutse umwana w’umukobwa yise Amata Anca Ae’eedah Ai yahaye akabyiniriro ka DIAMANTE.
Umuhanzi w’Umunyekongo-Kinshasa, Fally Ipupa N’simba wamenyekanye nka Fally Ipupa azataramira Abanyakigali mu gitaramo gisoza umwaka.
Umunyamategeko Alain Mukuralinda akaba n’uhagarariye inyungu z’umuhanzi Nsengiyumva Francois wiswe n’abafana be Igisupusupu, yanditse itangazo rigenewe rubanda asaba ko Pasiteri Zigirinshuti Micheal avuguruza amagambo yavugiye imbere y’abakiristitu ubwo yigishaga agaragaza ko mu kwamamara kwa ‘Igisupusupu’ hifashishijwe (…)
Babinyujije ku rukuta rwa Facebook, RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa kabiri batangaje ko umuhanzi w’Umurundi uzwi ku izina rya Kidumu yiyongereye ku bazataramira abakunzi ba Kigali Jazz Junction, tariki ya 27/09/2019.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki w’u Rwanda, yahakanye ibyari bimaze igihe bivugwa ko akundana na bamwe mu bakobwa b’ibizungerezi yashyize mu mashusho y’indirimbo ze, cyane cyane umukobwa ugaragara muri ‘VAZI’ iheruka na ‘Naremeye’ yari yayibanjirije.
Ngabo Medard umwe mu Banyarwanda bakora umuziki bakunzwe imyaka irenga 10, yakurikiye imiririmbire ya Nsengiyumva Francois mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival ahita asaba ko ababishinzwe bamufasha agakorana indirimbo n’uyu musaza ukunzwe mu gihe gito kubera umuduri.
Umunyatanzaniya Diamond Platnumz umaze kwamamara muri muzika avuga ko ibyo akora byose abishobozwa n’Imana.