Abahanzi nyarwanda bagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya Covid-1,9 baravuga ko ubwo icyorezo cyari kicyaduka byasabye ko buri wese ashyiramo uruhare rwe kugira ngo bafashe abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no Kwikingiza.
Nzobonimana François wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Franco mu ndirimbo nka ‘Brigitte’, ‘Amabaruwa’, ‘Umuhinzi nyakuri’, ‘Nta mpuhwe ukigira’, ‘Manyinya’ n’izindi…akomoka mu Burundi ariko yageze mu Rwanda mu 1972 ahunze imidugararo n’intambara byari muri icyo gihugu, ageze mu Rwanda yifatanya na bagenzi be bashyiraho (…)
Umuhanzi Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi yamenyekanye mu muziki nka ‘Jali’ iri zina akaba yararikomoye kuri umwe mu misozi ya Kigali. Jali ni umuhanga mu gucuranga guitar akaba akora indirimbo ze mu njyana ya Reggae na RnB.
Rurangiranwa mu njyana ya Rumba, Koffi Olomidé, uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda kitavuzweho rumwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu (feminists), by’umwihariko abifuzaga ko kitaba ku bwo gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa bamubyinira, yagizwe umwere n’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwari (…)
Urubuga rwa murandasi rw’abashinzwe gutegura ibihembo bya Grammy Awards rwatangaje ko albums (imizingo) ebyiri za Drake zavanywe mu marushanwa ya 2022.
Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bo hambere ahagana mu 1980, yagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika y’u Rwanda dore ko yacuranze akanaririmba mu matsinda (orchestres) atandukanye kandi na yo yari yihagazeho.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 yageze i Kigali aho aje mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.
Umuhanzi King James uririmba cyane cyane mu njyana ya RnB yatangaje ko agiye gusohora Album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’, igikorwa cyo kumurika iyo Album ye kikaba giteganyijwe ku itariki 12 Ukuboza 2021.
Buhigiro Jacques uri hafi kuzuza imyaka 78, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nyirabihogo, Nkubaze Primus, ‘Yuda Isikariyoti’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kugorora ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966 - 1970.
Umuhanzikazi Uwimbabazi Agnès wamenyekanye cyane aririmbana n’umugabo we Bizimungu Dieudonné, bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagenda bakiri bato, kuko Bizimungu yari afite imyaka 35, Uwimbabazi 34, basiga umwana umwe w’umukobwa witwa Akayezu Noëlla na we waje kuba umuhanzikazi.
Mu kiganiro Umuhanzi Niyo Bosco aherutse kugirana na Isimbi TV, umunyamakuru yamusabye kugira icyo avuga ku byerekeye urukundo rwe, mbese ngo asangize abakunzi be inkuru y’urukundo rwe. Niyo Bosco yavuze ko inkuru y’urukundo rwe ari uko ari ntarwabayeho.
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya byiswe ‘Sion Awards’, bigenewe abahanzi n’amatsinda baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihugu hose.
Ubwo umuhanzi Lionel Sentore, ubarizwa ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi aheruka mu Rwanda muri Nyakanga 2021, havuzwe byinshi ku rugendo rwe bamwe bakabihuza no gukumbura ku ivuko, abandi bakabihuza n’imishinga ishimangira umubano we n’umwe mu bakobwa bamenyekanye mu ruhando rwa sinema mu Rwanda, Munezero (…)
Umuhanzi Ngarambe François-Xavier wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ avuga ko iyo arimo kuririmba iyo ndirimbo ifatwa nk’ikirango cye nyamukuru, aba yumva yageze mu ijuru akiri mu mubiri.
Umuhanzi Heri Mukasa waririmbye indirimbo zinyura amatwi y’abakundana nka ‘Solange’ na ‘Umulisa’, yongeye guhura n’uwahoze ari umukunzi we Solange, bahuriye mu kiganiro Urukumbuzi cya K T Radio.
Igitaramo cy’imbaturamugabo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2021 cya Kigali Fiesta, cyasusurukijwe n’umuhanzi w’Umunya Nigeria, Omah Lay, kikaba cyaragaragayemo udushya cyane cyane mu myambarire, aho abasore bo mu itsinda Symphony Band baserutse bambaye amajipo.
Indirimbo We are the World yakunzwe cyane hirya no hino ku isi yaririmbwe n’abahanzi benshi mu 1985, muri bo bamwe baracyariho abandi bitabye Imana.
Umuhanzi Massamba Intore asanga ubufatanye butaranga abanyamuziki ari yo ntandaro yo kuba umuziki w’u Rwanda uhora iteka ahantu hamwe ntukure ngo ugere ku ruhando mpuzamahanga.
Mu mpera z’umwaka wa 2018 umuhanzi Yvan Buravan ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu irushanwa ritegurwa na Radio y’Abafaransa RFI, igihembo kizwi nka Prix Découvertes. Byatumye akora ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse n’icyo yakoreye mu murwa mukuru w’u Bufaransa i Paris.
Padiri umenyerewe mu njyana ya Rap, Uwimana Jean François, yashyize hanze indirimbo ‘I loved you’ yakoranye n’umuhanga mu gukora indirimbo wamamaye mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Mastola.
Active ni itsinda rigizwe n’abahanzi Tizzo, Dereck na Olvis baje kwihuriza hamwe mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko buri wese yakoraga umuziki ku giti cye. Bihurije hamwe bigizwemo uruhare na Bagenzi Bernard watunganyaga amajwi n’amashusho muri icyo gihe.
Abakunzi b’injyana ya Rap na Hip Hop mu Rwanda ntabwo ari kenshi bashobora kujya mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Riderman ngo bamubone ari wenyine ku rubyiniro adaherekejwe na Karigombe.
Kaminuza mpuzamahanga yigisha Ubuzima Rusange kuri Bose (University of Global Health Equity-UGHE) yongeye gutegura Iserukiramuco ngarukamwaka rya gatatu ryiswe Hamwe Festival rizaba kuva tariki 10-14, hagamijwe isanamitima muri ibi bihe bya Covid-19.
Mu bahanzi hakunze kuvugwa ibijyanye no kwigana igihangano cy’undi, cyangwa se umuntu akagisubiramo atabiherewe uburenganzira (ibyo bita gushishura) bigateza impaka z’urudaca.
Umunyamuziki w’Umwongereza Terence Wilson wamamaye ku izina rya Astro, akaba n’umwe mu batangije itsinda ry’abaririmbyi rizwi nka UB40, yitabye Imana afite imyaka 64 y’amavuko.
Umuhanzi Kabengera Gabriel ni uwa kabiri mu bana barindwi (7) akaba mwene Mubiligi Justin na Mukamihigo Suzan. Yavutse mu 1949 avukira ahahoze ari muri Komine Gishamvu, muri perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye.
Umuhanzi MC Tino akaba umunyamakuru n’umushyushyarugamba, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show gitambuka kuri KT Radio yari yatumiyemo umuhanzikazi Alyn Sano, yamubwiye ko abona ahagaze neza mu muziki, by’umwihariko mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, akaba ndetse ngo akwiye guhabwa ibihembo bitangwa muri iki gihe no mu bihe (…)
Byangabo Cyusa Nelson, umwe mu bahanzi bazamutse vuba uzwi nka Nel Ngabo, agiye gusohora album nshya yise RNB 360, ku wa 21 Ukuboza 2021.
Ngabonziza Augustin ukunze kwitwa Ngabo Augustin ni umwe mu bahanzi bo hambere ahagana mu 1980. Yagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika y’u Rwanda dore ko yacuranze akanaririmba mu matsinda (orchestres) atandukanye kandi na yo yari yihagazeho.
Umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya R&B, The Ben, ari mu turimo twa nyuma two gutunganya album ye nshya igiye gusohoka, ikaba irimo abandi bahanzi bakomeye nka Tiwa Savage n’abo muri Sauti Sol, harimo kandi Rema ukomoka muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya na B2C wo muri Uganda.