Ubu ushobora kugura indirimbo z’abaririmbyi bo mu Rwanda unyuze kuri interineti

Umuhanzi Diamond Platinumz yatangiye gucururiza indirimbo abahanzi bo mu Rwanda ahereye ku muhanzi DJ Pius.

DJ Pius niwe muririmbyi wo mu Rwanda watangiye gucururiza indirimbo ze kuri wasafi.com
DJ Pius niwe muririmbyi wo mu Rwanda watangiye gucururiza indirimbo ze kuri wasafi.com

Urubuga rwa interineti rwa www.wasafi.com rwashinzwe na Diamond, nirwo ruri gucururizwaho izo ndirimbo za DJ Pius zirimo “Play it again”, “Agatako yafatanyije na Chameleon” na “Wabulila wa.”

Diamond abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yahise abisangiza abantu ahamagarira n’abandi baririmbyi bo mu Rwanda gucuruzaho indirimbo zabo.

Kugeza ubu, DJ Pius niwe muhanzi wo mu Rwanda wenyine uri kugaragara kuri urwo rubuga ruriho abandi bahanzi bagera muri 96 na Diamond ubwe arimo.

DJ Pius agira ati “Ndi umuhanzi gusa uri gucuruza ibihangano byanjye. Gusa ninjye wa mbere wo mu Rwanda, nagombaga kubisangiza abandi kugira ngo babibone.

Nta kintu navuganye na Diamond, kuba yabisangije abantu ari njye uriho ntabwo ari ibintu bihambaye kuko arimo kwikorera, iyo aza kuba atabifitemo inyungu ntiyari kubikora.”

Akomeza avuga ko atari abahanzi b’ibyamamare gusa bajyaho kuko umuhanzi wese ubishaka yajya kuri Clouds TV bakavugana akabaha ibihangano bye, basanga bimeze neza bakabishyiraho.

Izo nizo ndirimbo DJ Pius yatangiye gucuruza kuri interineti
Izo nizo ndirimbo DJ Pius yatangiye gucuruza kuri interineti

Abandi baririmbyi bo muri Afurika bacuruza indirimbo zabo banyuze kuri www.wasafi.com barimo Tekno, Ray C, T.I.D, Cecy, Barnaba Classic, Rich Mavoko, Ray Vanny, Harmonize, Yamoto Band, Professor J, Kassim Mganga, Navy Kenzo n’abandi.

Abaririmbyi bo mu Rwanda batandyukanye nabo bagurishirijeho indirimbo zabo bwaba ari bumwe mu buryo bwabafasha gukomeza kwinjiza amafaranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ARIKO NIBYIZA!

SIBOMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

byaba ari byiza cyane kbisa byatuma music yu rwanda iba international

stariboy yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Ubwo Dj Pius arishakira wenda featuring na Diamond naho ibyo gucuruza byo nubundi birasanzwe sinabonye indirimo zabanyarwanda zisanzwe zicuruzwa kuri internet?

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka