Abo ni abashaka kutwicira izina, Tuff Hit ifite uko ikora kandi abahanzi barimo sinakwanga kubafasha-Senderi International Hit

Senderi International Hit aranyomoza amakuru yatangajwe n’umuhanzi, Mahoro Christophe, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Peace up utangaza ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abafana rya Tuff Hit ry’umuhanzi Senderi International Hit ariko akaba ababazwa no kuba Senderi ngo nta cyo amumarira kandi ari umufana we.

Uyu muhanzi mu makuru aherutse gutangaza, yavuze ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abafana ba Senderi International Hit yise “Tuff Hit” aho we avuga ko abarizwa mu ishami ryo mu Burasirazuba.

Aba "Tuff Hit" bavuga ko Senderi nta cyo abamariye ariko Senderi we akavuga ko ari ukumuharabika.
Aba "Tuff Hit" bavuga ko Senderi nta cyo abamariye ariko Senderi we akavuga ko ari ukumuharabika.

Akomeza avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2000 ariko akazitirwa n’amasomo n’indi mirimo bityo ntiyabasha kumenyekana kandi ko kuva yajya mu itsinda rya “Tuff Hit” ari ntacyo Senderi amumariye mu buhanzi bwe.

Uyu muhanzi akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Imvura y’umugisha”.

Mu kiganiro na Peace Up ku murongo wa telefoni kuri uyu wa kabiri tariki 14.4.2015, yadutangarije ko koko ari muri Tuff Hit (abafana ba Senderi) mu ishami ryo mu Burasirazuba kandi ko Senderi ntacyo amumarira.

Tumubajije niba yaba hari icyo yigeze amubaza cyangwa se ngo abe yaba yaramusabye ubufasha akabumwima, yadusubije ko ngo atigeze abimusaba mu buryo bweruye ahubwo ko yamwegereye bari muri Guma Guma hanyuma kubera ko Senderi yari afite umwanya muto ntibabasha kuganira neza.

Mu kiganiro twahise tugirana na Senderi ku murongo wa telefoni, Senderi we yadutangarije ko ari ukumusebya hamwe n’itsinda rye kuko aba Tuff Hit aho bari bafite ubuyobozi, barakora kandi umuhanzi urimo aba azi uburyo n’inzira yanyuramo kugira ngo abe yabasha kugera kuri Senderi kandi Senderi yadutangarije ko atakwanga kumufasha aramutse koko ari mu bafana be.

Yakomeje atubwira ko bitamutangaza kuba uriya muhanzi yatangaje biriya kuko abashaka kumusebya bahari ariko ko bitazamubuza gukora no gutera imbere.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

peace up komeza wamamare igihugu cyose na est afrika knd ubushobozi urabufite.

mucyo yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

ariko senderi mumisi ishize ntiwashwanya na tuff gang uvugako aba tuff hit bari mugihugu hose none uzongera kutubwira iki?ko wihakanye umuhanzi peace up cg birashobokako wangako aba tuff hit bamenyekana ngobaterimbera ariko urabeshya ntiwapfukirana impano zabo.

soso yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Tukurinyuma peace up nagira inama senderi yogusaba imbabazi peace up kuko yamwihakanye knd ariwe ukuriye itsinda rya tuff hi iburasirazuba

hakiza yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

komera nshuti knd tukurinyuma

mama bebe yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

va muri tuff hit

kwizera yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

komeza tukurinyumaaa

irakoze yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

komerezaho peace up,peace sugira,peace sagamba tukurinyuma

sat-h yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

ndasaba peace up koyadutangariza kubyo senderi yavuze knd niba ari bugume muri tuff hit.

papy yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

peace komerezaho knd tukurinyuma.

seba yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

senderi nutamufasha Imana izamufasha nubundi ntiwaruziko indirimboye yagera mubitangazamakuru.

Andrew yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Haaaaaaaaaaa mzee Senderi wareheye aho kwanduranya n’imicuko? urasaza ntumenyeko washaje koko? Bikojeje isoni kubona ikigabo kingana nawe kirirwa giterana amagambo n’abana kibyaye aha ngo kirarwanira amashema y’imiziki. Uziko burya isoni wazishyize hahandi ntiriwe mvuga, ni nde uciye aha yambaye imyenda yanitse ubugabo bwe ni senderi, ni nde wikoreye amacupa ni senderi, ni nde ukoze ibicuramye ni senderi, please gerageza kwiyubaha wibuke n’imyaka ugezemo, aba basore uhangana nabo dore benda kungana naya mfura yawe wihakanye imwe wabyaranye nawa mugore wa Kibungo wize muri KHI. Auto-respect please.

Tuff hot yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ariko burya umuntu iyo amaze kubaka izina yibazako abandi bitashoboka senderi yirengagije aba tuff hit afite iburasirazuba na perezida wacu peace up

Amena yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka