Bwabakereyeho bategereje ko Diamond abaririmbira
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye igitaramo cya Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata mu Bugesera abenshi muri bo byagaragaraga ko bajyanwe no kureba umuririmbyi Diamond.
Icyo gitaramo cyabereye muri Golden Tulip i Nyamata, cyahuje abahanzi bo mu Rwanda n’abo hanze yarwo. Abaririmbye barimo Dj Pius, Charly na Nina, Yvan Buravan, Vanessa Mdee, Diamond Platnumz na Morgan Heritage, tariki ya 02 Nyakanga 2017.
Iki gitaramo cyari giteganyijwe gutangira ku isaha ya saa kumi n’imwe, cyarakererewe gitangira ahagana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro.
Uko gutinda kwatumye abaje mu gitaramo batangira kurambirwa kubera gutegereza igihe kirekire kandi abenshi bari bashishikajwe no kuririmbirwa na Diamond, umuririmbyi wo muri Tanzania.
Ariko mbere yuko aririmba habanje kuririmba abandi bahanzi batandukanye barimo Dj Pius waririmbye indirimbo zirimo “Agatako”, “Imitobe” n’izindi.
Yaje gukurikirwa na Charly na Nina bishimiwe cyane abitabiriye igitaramo batangira guhaguruka. Nabo bakurikirwa na Yvan Buravan na Vanessa Mdee wo muri Tanzania.
Ubwo uyu mukobwa yageraga ku rubyiniro yishimiwe n’abatari bake kubera imibyinire n’imyambarire ye n’ababyinnyi be n’uburyo yaganirizaga abafana.
Uko abaririmbyi basimburanaga ku rubyiniro byafataga umwanya munini bigatuma abitabiriye igitaramo bakomeza kurambirwa ariko banga gutaha kuko bari bategereje Diamond.
Diamond wari utegejwe na benshi yageze ku rubyiniro ku isaha ya saa saba zirenzeho iminota irindwi za mu gitondo, ku wa mbere tariki ya 03 Nyakanga 2017.
Akigera ku rubyiniro benshi bahise bagaragaza ibyishimo, barirekura barabyina, bigaragara ko ariwe muhanzi bari bategereje.
Diamond yaririmbyi indirimbo ze zitandukanye maze ntiyazuyaza kuvuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi, bamwe abahamagara ku rubyiniro babyina bivuye inyuma.
Kubera gutinda kw’icyo gitaramo, Diamond amaze kuririmba indirimbo ya mbere bamwe bahise batangira kwitahira ubona ko barambiwe.
Diamond yamaze amasaha arenga abiri ku rubyiniro ariko yagiye gushira abafana barenga icya kabiri bamaze gutaha. Icyo gitaramo cyarangiye mu ma saa cyenda za mu gitondo tariki ya 03 Nyakanga 2017.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntimukazane amarangamutima mibeshya abantu benshi batashye Diamond avuyeho ikindi icyapfuye ni sound kuko abahanzi babanyarwanda baririmbye yapfuye naho ubundi twaryohewe pe nubwo byatinze gusa batinze ,bakosora sound.
diamond numusani ni justinmind