Bwabakereyeho bategereje ko Diamond abaririmbira

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye igitaramo cya Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata mu Bugesera abenshi muri bo byagaragaraga ko bajyanwe no kureba umuririmbyi Diamond.

Abitabiriye igitaramo cya Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata kuri Golden Tulip abenshi bari bajyanwe no kureba Diamond (Photo Twitter)
Abitabiriye igitaramo cya Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata kuri Golden Tulip abenshi bari bajyanwe no kureba Diamond (Photo Twitter)

Icyo gitaramo cyabereye muri Golden Tulip i Nyamata, cyahuje abahanzi bo mu Rwanda n’abo hanze yarwo. Abaririmbye barimo Dj Pius, Charly na Nina, Yvan Buravan, Vanessa Mdee, Diamond Platnumz na Morgan Heritage, tariki ya 02 Nyakanga 2017.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe gutangira ku isaha ya saa kumi n’imwe, cyarakererewe gitangira ahagana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro.

Uko gutinda kwatumye abaje mu gitaramo batangira kurambirwa kubera gutegereza igihe kirekire kandi abenshi bari bashishikajwe no kuririmbirwa na Diamond, umuririmbyi wo muri Tanzania.

Ariko mbere yuko aririmba habanje kuririmba abandi bahanzi batandukanye barimo Dj Pius waririmbye indirimbo zirimo “Agatako”, “Imitobe” n’izindi.

Vanessa Mdee yageze ku rubyiniro abantu batangira guhaguruka
Vanessa Mdee yageze ku rubyiniro abantu batangira guhaguruka

Yaje gukurikirwa na Charly na Nina bishimiwe cyane abitabiriye igitaramo batangira guhaguruka. Nabo bakurikirwa na Yvan Buravan na Vanessa Mdee wo muri Tanzania.

Ubwo uyu mukobwa yageraga ku rubyiniro yishimiwe n’abatari bake kubera imibyinire n’imyambarire ye n’ababyinnyi be n’uburyo yaganirizaga abafana.

Uko abaririmbyi basimburanaga ku rubyiniro byafataga umwanya munini bigatuma abitabiriye igitaramo bakomeza kurambirwa ariko banga gutaha kuko bari bategereje Diamond.

Diamond yageze ku rubyiniro mu ma saa saba za mu gitondo abantu bamwe batangiye kurambirwa
Diamond yageze ku rubyiniro mu ma saa saba za mu gitondo abantu bamwe batangiye kurambirwa

Diamond wari utegejwe na benshi yageze ku rubyiniro ku isaha ya saa saba zirenzeho iminota irindwi za mu gitondo, ku wa mbere tariki ya 03 Nyakanga 2017.

Akigera ku rubyiniro benshi bahise bagaragaza ibyishimo, barirekura barabyina, bigaragara ko ariwe muhanzi bari bategereje.

Diamond yaririmbyi indirimbo ze zitandukanye maze ntiyazuyaza kuvuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi, bamwe abahamagara ku rubyiniro babyina bivuye inyuma.

Kubera gutinda kw’icyo gitaramo, Diamond amaze kuririmba indirimbo ya mbere bamwe bahise batangira kwitahira ubona ko barambiwe.

Diamond yamaze amasaha arenga abiri ku rubyiniro ariko yagiye gushira abafana barenga icya kabiri bamaze gutaha. Icyo gitaramo cyarangiye mu ma saa cyenda za mu gitondo tariki ya 03 Nyakanga 2017.

Charly na Nina nabo bahagurukije abantu
Charly na Nina nabo bahagurukije abantu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntimukazane amarangamutima mibeshya abantu benshi batashye Diamond avuyeho ikindi icyapfuye ni sound kuko abahanzi babanyarwanda baririmbye yapfuye naho ubundi twaryohewe pe nubwo byatinze gusa batinze ,bakosora sound.

Kim yanditse ku itariki ya: 3-07-2017  →  Musubize

diamond numusani ni justinmind

Harerimana Justinmind yanditse ku itariki ya: 3-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka