Mwiseneza Josiane yagejeje ikirenge kimwe muri ‘Boot Camp’

Mwiseneza Josiane, umukobwa uhagarariye intara y’Uburengerazuba waje kwiyamamaza yakoze urugendo rw’iminota 40 n’amaguru byanamuviriyemo gutsitara akomeje kwanikira abandi ku matora ari kubera kuri Instagram na Facebook, akomeje atya akaba yahita abona tike yo kujya mu mwiherero uzwi nka ‘Boot Camp’.

Mwiseneza Josiane akomeje kuzamuka cyane mu gutorwa ku mbuga nkoranyambaga
Mwiseneza Josiane akomeje kuzamuka cyane mu gutorwa ku mbuga nkoranyambaga

Uyu mukobwa watunguye benshi bitewe n’uburyo yari atandukanye n’abandi haba mu myambarire, no mu buryo atari yabanje kujya gukora imisatsi n’inzara nka bagenzi be, yaje kwemererwa gukomeza bitewe n’uburyo yasubije neza ibibazo by’abakemurampaka.

Ubwo hatomborwaga numero izaranga umukobwa, haba guseruka imbere ndetse no gutorwa n’abamushima, Mwiseneza yatomboye numero 30, abantu nabwo baratangara bati iriya numero ni nziza pe.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyuwa kane tariki 03/01/2019 , Miss Mwiseneza Josiane yari akomeje kwanikira bagenzi be, na likes zirenga 20,000 na comments zirenga 1600 kuri Instagram, naho kuri facebook akagira likes zisatira 4000, na comments zirenga 570.

Umukurikiye ni Miss Mutoni Deborah ufite numero 17, ufite likes zirenga gato 16,000 kuri Instagram, cyakora kuri facebook, kugeza twandika iyi nkuru yari ataragira likes 100.

Benshi mubari gushyira ubutumwa ku mafoto y’uyu mukobwa, bari gushima uburyo yitinyutse, akaza guhatana mu irushanwa ryari rimenyerewe mo abanyamugi, we akivira mu cyaro akigirira ikizere akaza guhatana.

Uwitwa Murekatete Marceline yagize ati “Warakoze guseruka uko uri mu bukene bwawe, nta kwihindura no kwigira mwiza ukoresheje maquillage. Ngutoreye uko usa, uko Imana yakuremye kandi Eisther wo muri Bibiliya azakubere ikigisho gikomeye. Courage Mwiseneza”.

Mwiseneza ubwo yatorwaga mu ntara y'Uburengerazuba
Mwiseneza ubwo yatorwaga mu ntara y’Uburengerazuba

N’ubwo bimeze bitya, hari bacye bakomeje kumuca intege, hakaza n’abamutuka bamureka kutagira ubwiza buhagije, ndetse bakanenga abamushyigikiye bavuga ko ari ukugendera mukigare.

Ukoresha urubuga rwitwa Rwandancutesmiles kuri Instagram yagize ati “Uburo bwinshi ntibukora umusururu. Ubwinshi bw’aba baturage ntaho bwaha iyi njiji itanasa neza ikamba ntago twagendera kuri story y’umuntu ibabaje ngo tumuhe ibyo adakwiye. No no”.

Uyu yahise yamaganirwa kure n’abatari bake bamubwira ko nta burenganzira afite bwo gutuka umukobwa wigiriye ikizere nyamara we atarabitinyuka.

Uwitwa Chantal Uwamahoro yagize ati “Undi mwana umwita injiji uhereye ku ki? Ni wowe njiji utaritinyutse ngo ujyeyo. Ubundi abakobwa b’umwimerere twari twarababuze ahubwo arabonetse nibatarya ruswa miss yabonetse”.

Uyu mukobwa wavuzwe cyane kurusha benshi, nakomeza kwitwara neza azabona amahirwe yo kwerekeza mu mwiherero uzwi nka (Boot Camp), nk’uko amategeko y’irushanwa avuga ko uwegukanye likes nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ahita abona tike imwemerera kujya mu mwiherero nta zindi mpaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Mwiseneza courage, Turagushyigikiye urecye abisiga Mukorogo ngo nubwiza. Wowe ubwenge Nibwo abaanyarwanda ducyeneye kurusha isura

Yves yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Josiane afite ubwenge ndetse afite indero nziza ntampamvu yatuma atagera kure erega nibyiza kutagira amarangamutima cane ndabwira akanama kemurampaka amarangamutima hasi ahasigaye umucyo,ubwenge,ubwiza birazagukora #josiane tukurinyuma komera.

John Muhire yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

ahubwo bareke habeho amatora ataziguye tumujye inyuma,murebeko umurongoutaza rusizi ukajyera nyagatare

Kibwana yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

ahubwo bareke habeho amatora ataziguye tumujye inyuma,murebeko umurongoutaza rusizi ukajyera nyagatare

Kibwana yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

ndakwemera cyame

cassien yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Uyu mukobwa Josiame arashoboye niwe nyampinga,numunyarwanda wifitiye icyizere kd ndamushyigikiye

cassien yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Abamwita injiji nibo njiji.mureke Mwiseneza Josiane abe miss icyo nzi nuko hatabayeho uburiganya uyumwana wumukobwa yahaseruka gitore.ubwiza bwuruhu rwitukuje,kubukira mumuryango wifite,kuba umunyamugi nibindi sibwo bwenge nyakuri.ubwenge nubwiza byose ni uguca bugufi,kwigirira icyizere nokuba indorerwamo nziza mubandi.courage mukobwa Wacu tukuri inyuma.no 30

Iradukunda Ntare Faustin yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Sorry correct, Niko bimeze turamutora abitukuje babutahe izuba riva,tugomba kurwanya twivuye inyuma abahindura isura nziza ya kinyafurika congratulations kumubyeyi wacu wumvishije agahinda twari dufite kabitukuza bikaba byari bimaze gufata intera yokwangirika kumwana wumunyarwanda ikindi ni uko binzwi ko abana bo mucyaro batagira ubwenge cyangwa umuco nyawo ariko uriya mukobwa arababera urugero rwiza bumirwe.ubwitonzi,ubuhanga ,umuco wa kinyarwanda byose arabizi kandi arashoboye

Motari yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Niko bimeze turamutora abitukuje babutahe izuba riva,tugomba kurwanya twivuye inyuma abahindura isura nziza ya kinyafurika congratulations kumubyeyi wacu wumvishije agahinda twari dufite kabitukuza bikaba byari bimaze gufata intera yikwangirika kumwana wumunyarwanda ikindi ni uko binzwiko abana bo mucyara bagira ariko uriya mukobwa arababera urugero bumirwe.ubwitonzi,ubuhanga ,umuco wa kinyarwanda byose arabizi kandi arashoboye

Motari yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Josianne nakomeze ahubwo nabandi bibabere urugero nimutangaze ku mugaragaro uko atorwa ubundi uyu mwana akomeze muri miss Rwanda tuzamutora twongere tumutore yeeeeeeeeeeeeeeeeeeyeeeeeee kuko tugomba guhindura ubukoroni n’amateka yabo kwihindura nkibirayi ,ibitoki,cg carrotii wapi turakwifuriza ibyiza byose mwana w’u rwanda nubwo bose ari kmwe nabo nabo ari abanyarwanda ntibagukange komeza inzira watangiye wicika intege kandi tukuri inyuma .abandi bareke ukomeze imihigo irakomeye kandi irakoneje. itangazamakuru niritubwire uko twagutora ubundi dukomeze abandi ubareke bakomeze bajye mu bahahinde.
inama naguha:ntuzitukuze na rimwe,ntuzahindure uwo mustsi w,umwimerere na gatoya ubundi Uwitekq azagufasha

IYAKAREMYE ALEXIS yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Josiane nugacike inege Tukurinyuma tuzagutora ikamba niryawe

Vianney yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka