Nyampinga Mutesi Aurore ntiyashoboye kugira amahirwe yo kwegukana insinzi i Belarus
Mu gihugu cya Belarus ahari hateraniye ba Nyampinga basaga 90 b’ibihugu bitandukanye byo ku isi aho bahataniraga kwegukana ikamba rya Nyampinga w’isi, Nyampinga w’u Rwanda wari witabiriye aya marushanwa, ntiyashoboye kugira umwanya n’umwe yegukana.
Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore, n’ubwo atashoboye kwegukana insinzi habe n’imwe, yagerageje kwitwara neza aho yagaragaje ko ari umunyarwandakazi kandi azi no kubana neza na bagenzi be.

N’ubwo bitavuzweho rumwe n’abantu batandukanye, imyambarire Nyampinga w’u Rwanda Aurore Mutesi yagaragaje muri aya marushanwa ubwo yangaga kwambara utwenda bogana (Bikini) twonyine agahitamo kugerekaho agatambaro, byatumye ibinyamakuru bitandukanye bimuvugaho cyane.

Nyampinga Aurore yitabiriye amarushanwa ya Miss Supranational 2013 ubwo yari amaze kwegukana ikamba muri Miss FESPAM 2013.
Uwegukanye umwanya wa ‘‘Miss Supranational 2013’’ ni Nyampinga wa Philippines witwa Mutya Datul akurikirwa na Nyampinga Mexico Jacqueline Morales, uwa gatatu aba Nyampinga Leila Goats ukomoka muri Turkey, uwa kane aba Nyampinga Chalk Krisnanda ukomoka muri Indonesia naho uwa gatanu aba Nyampinga Ésonika Vera ukomoka muri Virgin Islands.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe uri intwari da! ubusa n’nuburanga
nukuri warakoze cyane guhagararira igihugu cyawe neza wagaragaje umuco nyarwanda congz!!!!!!!!!!
Ubujiji.com! Ubundi se yajyaga he? Injiji ziba mu bize koko nanjye ndabibonye! Mugani wabambanjirije yanze ko imishino ihagarara bakagira ngo ni umuhungu wabivanzemo! (Ariko se uyu yaciyeho imyeyo ra?!!) Ababibonye bazatubwire
NI hahandi he aho azambarira ubusa haramutegereje.ubuse araho atambarira undimuntu bubusa?yanze Bikini azambara buriburi.Ubwo rero n’afate ingutiya ze azigerekeranye ari3 atahe aze mu majaruguru tumuhe igihombe n’indabo z’ingutiya akunda. nibyo akunda Courage
Nihahandi he, buriya se biriya yari yambaye, yaza mu Rwanda akagenda abyambaye ? Abahiriwe n’ubwiza nababwira iki !!! Umukondo n’inda byose hanze ngo ari mu irushanwa ry’ubwiza!!!!
hahaaaaaa!! uti yanze kwambara bikini ahubwo agerekaho agatambaro? yabaye yaranze se kugaragaza imishino nk’umwihariko w’abanyarwandakazi! iyo abazungu babibona bari kugirango ni umugabo bakamu chekinga da! bravo Aurore!
sha aurore ntikibazo rwose n’ubwo utagize chance yo kwegukana icyogihembo jyewe ndagushimiye rwose.
Uyu mwana ndamukunze nta mwari wo kwambara ubusa, bwambara abasazi.
Warakoze rata waduhesheje ishema.