Hakinwe uko ivanguramoko ryakozwe muri Afurika y’Epfo
Umukino wagaragaje ivanguramoko “Apartheid” muri Afurika y’Epfo ni wo wababaje benshi mu bitabiriye Ubumuntu Arts Festival kuri uyu wa 15 Nyakanga 2016.

Umugore wo muri Afurika y’Epfo wakinnye umukino ari wenyine, umukino yise “Mother to Mother” ukaba ari umukino wagaragazaga ukuntu inzego z’umutekano zafataga abirabura n’abazungu mu buryo butandukanye.
Ngo ibyabaga muri icyo gihugu byose wasangaga bisa n’aho bibogamiye ku bazungu, hagira umuzungu ugira ikibazo abirabura bakaba bagize ibyago bagakubitwa, bakicwa nyamara hagira umwirabura ugira ikibazo ntihagire ubyitaho.
Umuhire Eliane, wakoze kuri uyu mukino yagize ati, “South Africa na Afurika muri rusange ifite amateka menshi, ni kenshi twibwira y’uko byavuzwe kenshi, twabyumvise bihagije, buri gihe ntihabura ibindi umuntu anyuramo akongera wenda akazamura cya kibazo, kuri njyewe byankozeho cyane kubera n’ibimaze iminsi biri kubera muri Amerika bijyanye n’ibibazo abirabura bari yo bari guhura nabyo,...”
Asaba buri wese gukunda mugenzi we ntitunarebere ibiri kuba ngo duceceke. Nk’umuhanzi kandi yumva umusanzu we azanawunyuza mu mpano ye abwira isi yose ibibi byo kubura ubumuntu mu bantu.
Kagame Cesar na we yasanze ibintu byose biterwa n’uko abantu bashakira ibibazo aho bitari. Ati “Ubundi twebwe tugomba kubanza kwimenya twebwe, ntitujye kureba ibyo abandi badukorera ukabanza kumenya uriya icyo arimo gukora nicyo nawe wakora uri mu mwanya we. Ukabanza ukimenya wowe ntujye kuvuga gusa uti uriya arandusha amafaranga, uriya niwe utera ibibazo byose.”
Indi mikino yagarutse kubibazo by’i Burundi, ibyabaye muri Srilanka, abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu n’ibindi byangiza ubumuntu mubantu.
Uyu munsi wa 3 haraba imikino nka “To be or Not to be” hamwe n’itsinda ry’abanyarwanda na Switzerland; “Face Off” hamwe n’itsinda ry’abanyarwanda n’abanyekongo; “Go Forth” umukino w’Abanyamerika; “The Tears of a Man Flow in His Belly” w’abo muri Gabon; “Those You Pass on the Street” yo muri Ireland; “Body Revolution” umukino wa Iraq n’Ububiligi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|