YouTube yafashije abahanzi gutanga ibyishimo ku munsi wo Kwibohora

Ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye, abahanzi bo mu Rwanda bateguye ibitaramo byo kwizihiza uyu munsi, ariko kubera ikibazo cya Covid-19, babinyuza kuri za Televiziyo no ku rubuga rwa YouTube bishimisha benshi mu bakurikiye ibi bitaramo.

Igitaramo gishobora kuba cyakurikiwe n’Abanyarwanda benshi ni icya Iwacu Muzika Festival cyanyuraga kuri YouTube no kuri Televiziyo y’igihugu.

Masamba Intore hamwe n’Itorero Urukerereza, ni bo bari abahanzi bakuru muri iki gitaramo.

Massamba yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahimbiye urugamba hamwe n’izo yahimbye nyuma zo gusingiza ubutwari bw’Inkotanyi, yunganirwa n’urukerereza na rwo rwari rufite umudiho wanogeye benshi muri iki gitaramo.

Uretse kuba iki gitaramo cyanyuzwaga kuri Televiziyo y’Igihugu, cyanatambukaga ku rubuga rwa YouTube rw’iyi Televiziyo ari na ho hanyujijwe ibitekerezo byinshi by’abari bakurikiye iki gitaramo.

Nyuma y’iki gitaramo, hahise hatangira ikindi gitaramo cyahawe izina “Inganzo yaratabaye” cyarimo Jules Sentore na Clarisse Karasira hamwe n’abandi bahanzi banyuranye baririmba gakondo.

Iki na cyo cyatambukaga kuri Televiziyo y’u Rwanda kikanatambuka kuri YouTube imbonankubone.

Muri iki gitaramo, Clarisse Karasira yageneye impano mugenzi we Jules Sentore amuha urwibutso rwo kumushimira ko ari umuhanzi utajya ucika intege mu guteza imbere umuco ndetse akaba yarahindutse icyitegererezo ku bakiri bato benshi.

Ikindi gitaramo cyanatangiye hakiri kare, ni icya Nel Ngabo umuhanzi ukizamukira mu nzu ya Kina Music, wari ugiye kumurika Album ye ya mbere.

Nelson Byangabo Cyusa uzwi nka Nel Ngabo, yari amaze iminsi ateguza abantu ko azabagezaho Album ye ya mbere yise “Ingabo” yatuye ingabo zabohoye u Rwanda mu rugamba rwo kwibohora. Iki gitaramo na cyo cyatambutse imbonankubone ku rubuga rwa YouTube yitwa MK1 TV, imaze iminsi inyuzaho ibindi bitaramo byabaye muri iki gihe cyo kuguma mu rugo.

Nel Ngabo
Nel Ngabo

Undi muhanzi wakoze igitaramo ni Cyusa Ibrahim wagikoze mu masaha akuze kuko icye cyatangiye saa sita z’ijoro mu gihe mbere yari yavuze ko kizatangira saa moya z’umugoroba.

Iki gitaramo cyatambukaga imbonankubone ku rubuga rwe rwa YouTube, yanyujijeho indirimbo 30 ziganjemo iz’urugamba n’izishima inkotanyi zabohoye u Rwanda, harimo n’indirimbo yahimbiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame nk’uwari uyoboye uru rugamba.

Mu ijoro ryo ku wa 03 Nzeri 2020, hari igitaramo cyari cyabimburiye ibindi na cyo cyiswe Inkotanyi ni ubuzima, cyahuje abahanzi nka Bonhomme, Munyanshoza, Mariya Yohani n’abandi bahanzi, gitambuka kuri Televiziyo ya BTN no ku rubuga rwa YouTube rw’iyi Televiziyo.

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri ibi bitaramo, bagaragaje ko bishimiye ubu buryo bushyashya abahanzi bashyizeho bwo gukora ibitaramo binyuze kuri YouTube, kuko babasha kubikurikira bari mu rugo kandi umuntu akaba yanakurikira igitaramo kirenze kimwe mu gihe hari kuba byinshi.

Muri rusange umunsi wo Kwibohora, wizihijwe mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, cyahagaritse ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bihuza abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka