Utubyiniro twemerewe kongera gukora

Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), ruratangaza ko bimwe mu bikorwa bigomba kongera gukora, harimo n’utubyiniro nyuma y’igihe kinini twari tumaze tutemerewe gukora kubera icyorezo cya Covid-19.

Itangazo ryasohowe na RDB kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, rigira riti “Hashingiwe ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 13 Ukwakira 2021 ku birebana n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Urwego rushinzwe iterambere mu gihugu (RDB), ruributsa abantu bose ibi bikurikira, bizubahirizwa mu bigo by’ubukerarugendo n’amahoteli, iby’imikino n’imyidagaduro ndetse n’iby’amakoraniro (Inama, amakoraniro n’amamurikabikorwa) guhera tariki ya 14 Ukwakira kugera kuya 14 Ugushyingo 2021”.

Mu byavuzwe hari n’utubyiniro, aho bavuga ko tuzongera gufungura mu byiciro kandi twakire abatarenze 30% by’ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu.

Ikindi ni uko abakiriya basabwa kuba barafashe inkingo zombi za Covid-19 kandi bakanagaragaza ko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.

Abashaka kongera gufungura utubyiniro babisaba RDB mu nyandiko kuri email [email protected], RDB ikaba itanga umwanzuro ku busabe mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7).

Utubyiniro twemerewe kongera gufungura tukazajya dukora mbere y’amasaha yemewe yo guhagarika imirimo kandi abakozi batwo bagomba kuba barikingije Covid-19, banayipimishije buri minsi 14.

Utubyiniro twahawe na RDB uburenganzira bwo kongera gukora ni two tuzafungura mu cyiciro cya mbere, muri icyo gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) izajya iza gufata ibipimo bya Covid-19 kugira ngo ibashe gutanga inama ku ifungurwa ry’ibyiciro bikurikiyeho.

Reba amabwiriza arambuye muri iyi nyandiko yashyizwe ahagaragara na RDB

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka