Utubyiniro n’indi mikino ibera mu tubari n’amahoteli byahagaritswe kubera Coronavirus

Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kwihutisha Iterambere (RDB), rwasabye amahoteli, n’andi macumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro gushyira ibikoresho by’isuku (kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe (hand sanitizers) aho ababagana n’abakozi binjirira.

Urwo rwego kandi ba nyiri ibyo bikorwa kuba bahagaritse ibikorwa byose by’imyidagaduro (amatorero abyina/live bands, utubyiniro /night clubs, imikino kuri billard/pool table games, n’ibindi bintu bituma abantu begerana cyane) kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Abakiriya ba resitora bakirwa bicaye na bo ngo bagomba kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

RDB irasaba abayobozi b’ibigo byavuzwe haruguru kugenzura no kubahiriza ibikubiye muri aya mabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka