Urwo nagukunze narishyushyaga, ubu nibwo ngiye kugukunda - Clapton Kibonge abwira umugore we

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime, Mugisha Emmanuel uzwi cyane mu ruhando rw’ubuhanzi nka Clapton Kibonge, yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Jacky bamaranye imyaka umunani babana, akaba yamubwiye ko ubu ari bwo agiye kumukunda kurushaho.

Imihango y’ubukwe bwabo bwabereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, yabanjirijwe no gusaba no gukwa, nyuma basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Gasinga Miracle Centre i Rwempasha.

Ubwo bari mu rusengero, mu gihe Pasiteri yabasezeranyaga, Kibonge yahawe umwanya wo kubwira umugore we amagambo meza yamuteguriye, maze agira ati “Njyewe Mugisha Emmanuel, ndagukunda, nzakomeza ngukunde, iri ni ryo tangiriro. Urwo nagukunze rwose, uko rwaba rwiza kose, nagiraga ngo nkubwire ngo narishyushyaga, ubu ni bwo ngiye kugukunda”.

Clapton Kibonge n’umugore we bari berekanywe mu rusengero nk’abagiye kurushinga nubwobari basanzwe babana, ku itariki 15 Werurwe 2026, mu rusengero rwa Healing Center Church ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, bakaba bari bashagawe n’abana babo batatu ndetse n’inshuti n’abavandimwe babo.

Clapton Kibonge, imbere y’imbaga yamutahiye ubukwe, yemereye umugore we, Ntambara Jacky, ari we mugore we wemewe n’amategeko, amusezeranya ko azamukunda, azamuhumuriza, azamwubaha ndetse ko azamurinda, kandi ko azamufasha mu buzima bwabo bwose mu byiza no mu bibi, mu bukire no mu bukene, kandi ko bazagumana iteka ryose.

Bamwe mu byamamare batashye ubukwe bwa Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky, harimo Papa Sava, Junior Giti, Killaman, Alex Muyoboke n’abandi benshi.

Clapton Kibonge azwi cyane mu rwenya, akaba yaranakinnye mu mafilime nyarwanda nka Seburikoko, Byadogereye, Umuturanyi n’izindi nyinshi zakunzwe.

Abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro mu Rwanda bitabiriye ubu bukwe
Abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro mu Rwanda bitabiriye ubu bukwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka