Urban Boys ifite ibitaramo mu mpera z’iki cyumweru

Kuwa gatandatu tariki 03/11/2012 itsinda Urban Boys rizataramira abakunzi babo kuri Sky Hotel naho ku cyumweru tariki 04/11/2012 bakazaba bari kuri Top Chef Nyabugogo. Iri tsinda rizaririmba indirimbo zakunzwe cyane nka Sipiriyani, Take it off, Gira icyo uvuga n’izindi nyinshi.

NK’uko bisanzwe bimenyerewe, muri ibi bitaramo habanza gushyushywa n’itsinda ribyina ikimansuro (Karaoke) nyuma abahanzi nabo bakabashimisha kakahava.

Mister One utegura ibi bitaramo yadutangarije ko abazaba baherekejwe (couple) 10 bazahagera mbere y’abandi bazahabwa icyo kunywa cya mbere ku buntu.

Kuwa gatandatu ni muri Sky Hotel naho ku cyumweru ni kuri Top Chef i Nyabugogo.
Kuwa gatandatu ni muri Sky Hotel naho ku cyumweru ni kuri Top Chef i Nyabugogo.

Yanadutangarije kandi ko hazaba hari n’aba Dj bo mu gihugu cya Uganda ndetse n’abandi bahanzi benshi bazaba baje kwifatanya na Urban Boys kubashimisha.

Kwinjira muri ibi bitaramo bizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba ni amafranga 1000.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urban boyz good job men turebemera kandi turebashigikiye ukobwije nuko bukeye turabafanaboys

ishimwe yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka