Umunyarwanda Liliane Kalima agiye kumurika imideri i New York
Liliane Kalima, umunyamideri wo mu Rwanda ariko uba muri Amerika (USA) ari mu bazamurika imideri y’imyambaro mu Mujyi wa New York mu birori byiswe “New York Fashion Week”.

Ibyo birori byo kumurika imideri bitenijwe kuba kuva ku itariki ya 06-15 Nzeli 2017.
Kalima ufite imyaka 23 y’amavuko, ufite uburebure bwa 1m83, azamurika imideri binyuze mu nzu imiruka imideri bakorana yitwa Fenton Model Management.
Kuri ubu bari gushaka abanyamideri n’inzu z’abanyamideri n’amaduka y’imyenda bazambarira.
Kalima avuga ko kujya muri “New York Fashion Week” ari inzozi ze zabaye impamo kuko ngo ni inzozi za buri Munyamideri wese ku isi.
Si ubwa mbere amuritse imideri muri ibyo birori kuko no mu mwaka wa 2016 yabyitabiriye. Ariko icyo gihe yakoranaga n’inzu imurika imideri yitwa “L Models” yo muri Indianapolis.
Icyo gihe ngo nibwo yari agiyeyo kugerageza amahiwe kuko yari mushya muri uwo mwuga ngo akihagera Abanyamideri benshi bahise bamukunda.

Abasaga 18 bose ngo bahise bamukoresha, amurika imideri y’imyambaro bakora. Ibyo ngo ntibyari bisanzwe bibaho ku muntu mushya nka we.
Nyuma y’iminsi mike ngo yatangiye kugaragara kuri Tereviziyo yerekana ibijyanye n’imideri yitwa “E TV”.
Inzozi ze zabaye impamo
Liliane Kalima avuga ko ibi byose abikora abikunze kandi agamije kwiteza imbere no kuzamura isura y’u Rwanda mu bijyanye n’imideri ku rwego mpuzamahanga.
Agira ati “Ntibiba byoroshye ariko ndabikunda cyane! Ngerageza kureba uko natera imbere cyane ariko nkanaba ni ikitegererezo ku bakiri bato bafite inzozi zo kumurika imideri.
Mbereka inzira yo gucamo cyangwa se mbafasha mu gukosora ibyatuma bagera aho ngeze ndetse bakanaherenga.
N’ubwo nireba ariko umutima wanjye uba uri ku Rwanda cyane, nibaza icyo nzakora n’abana b’u Rwanda bafite indoto nk’izo nahoranye cyangwa nkifite uko nazabafasha bakagera ku masoko akomeye y’imideri nk’aya ya za New York n’ahandi ku isi.”

Yatangiye kumurika imideri muri Amerika ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko. Aho hari ku itariki ya 15 Ukuboza mu 2015.
Avuka i Nyamata mu Bugesera
Kalima yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 12 Mutarama 1994. Ubu atuye mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana muri Amerika.
Yabuze ababyeyi be akiri uruhinja. Bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Avukana n’abandi bana batatu ari bo bakuru be Annonciatta Mukarungwiza na Josiane B. Kalima hamwe na musaza we witwa Jean Pierre Uwamahoro, uyu akaba azwi nka Gasongo muri siporo yo mu Rwanda mu mukino wa Volleyball.
Kalima yageze muri Amerika muri 2009 ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko aho yari agiye kwiga no kugerageza amahirwe mu bijyanye n’imikino ya Basketball na Volleyball.
Agira ati “Naje gukina Basketball na Volleyball ariko nyuma mpitamo gukomeza Volleyball yonyine kuko ari yo nakundaga cyane. Ndangije amashuri yisumbuye nahise ndekera gukina.”

Nyuma yahise akomereza amasomo ye muri Kaminuza ya Indiana University -Purdue University Indianapolis (IUPUI).
Ku myaka 18 byagaragaye ko azavamo umunyamideri
Ku myaka 18 ubwo yari ari muri Indy International Festival, yabonywe na gafotozi wabigize umwuga witwa Lenny White aramukunda amubwira ko uko asa n’indeshyo ye yagerageza ibijyanye n’imideri.
Gusa ariko ababyeyi bamureraga barabyanze, bamubwiraga ko akiri muto ko ahubwo yakomeza kwita ku masomo ye.
Ku myaka 21 y’amavuko nibwo yagerageje kwinjira mu inzu ikomeye ikora ibijyanye n’imideri yo mu Mujyi wa Indianapolis yitwa "L Models".

Kalima avuga ko nyiri iyo inzu akimubona yatangaye cyane ku buryo ngo yahise akunda uburyo agaragara butandukanye nabo yari asanzwe abona maze ahita amuha akazi.
Ibyo ngo byamwongereye imbaraga bituma yumva ko indoto ze zo kuzagera mu nzu zikora imideri zikomeye zo muri New York n’ahandi ku isi zishoboka.
Nyuma y’aho yahise ajya mu yindi nzu y’imideri yo muri Chicago yitwa Factor Chosen. Nyuma y’amezi atandatu nibwo yahavuye ajya mu zindi nzu z’imideri zo muri New York.








Ohereza igitekerezo
|
Ni gute umuntuyamuvugisha. Ashaka ko amufasha kugera ku nzozi ze nawe.