Umunyafurika y’Epfo yegukanye ikamba rya Miss Universe 2017

Demi-Leigh Nel-Peters, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe watsindiye ikamba rya Miss Universe 2017, mu birori byabereye i Las Vegas muri Amerika (USA).

Umufaransakazi Iris Mittenaere wabaye Miss Universe 2016 yambika ikamba Demi-Leigh Nel-Peters, Miss Universe 2017
Umufaransakazi Iris Mittenaere wabaye Miss Universe 2016 yambika ikamba Demi-Leigh Nel-Peters, Miss Universe 2017

Ibyo birori byari biyobowe n’icyamamare Steve Harvey, byabaye ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

Igisonga cye cya mbere ni Miss Colombia, Laura González ufite imyaka 22 naho igisonga cya kabiri kiba Miss Jamaica, Davina Bennett ufite imyaka 21 y’amavuko.

Demi-Leigh Nel-Peters uretse kuba yambitswe ikamba, azahabwa n’umushahara utatangajwe, inzu nziza yo kubamo iri mu Mujyi wa New York n’ibindi bihembo. Ibyo byose azabihabwa mu gihe cy’umwaka azamara ari Miss Universe.

Uwo Nyaminga amaze iminsi abonye impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamutungo, yakuye muri Kaminuza yo muri Africa y’Epfo yitwa “North-West University”.

Igisonga cya mbere ni Miss Colombia, Laura González
Igisonga cya mbere ni Miss Colombia, Laura González

Iryo rushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryabanje kuba irya Perezida wa Amerika, Donald Trump, mbere y’uko arigurisha mu mwaka wa 2015.

Irushanwa rya Miss Universe rya 2017 ribaye ku nshuro ya 66. Ryitabiriwe na ba Nyampinga 92 baturutse hirya no hino ku isi.

Umufaransakazi Iris Mittenaere wabaye Miss Universe 2016 niwe wambitse Demi-Leigh Nel-Peters ikamba.

Igisonga cya kabiri cyabaye Miss Jamaica, Davina Bennett
Igisonga cya kabiri cyabaye Miss Jamaica, Davina Bennett

Muri ibyo birori, undi Nyampinga wo muri Afurika waje hafi ni Miss Ghana, Ruth Quashie waje muri 16 ba mbere.

Abandi ba Nyampinga bo muri Afurika bitabiriye Miss Universe 2017, ni Miss Angola Lauriela Martins, Miss Egypt Farah Sedky, Miss Ethiopia Akinahom Zergaw, Miss Namibia Suné January, Miss Nigeria Stephanie Agbasi, Miss Tanzania Lilian Maraule na Miss Zambia Isabel Chikoti.

Steve Harvey abaza ibibazo Demi-Leigh Nel-Peters wabaye Miss Universe 2017
Steve Harvey abaza ibibazo Demi-Leigh Nel-Peters wabaye Miss Universe 2017
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka