Umukirigitanangakazi Esther Niyifasha yataramiye mu iserukiramuco ry’i Kölbingen
Esther Niyifasha, Umukirigitangankazi umaze kubaka izina nk’umwe mu bagore bihebeye inanga, yakoze igitaramo cya mbere mpuzamahanga mu Budage, aho yitabiriye iserukiramuco rya Kölbingen Festival, ashimisha benshi baryitabiriye.
Igitaramo cya mbere cyabereye muri Kölbingen Festival, ku wa Gatandatu taliki 24 Kanama 2024.
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa by’umuco by’ingenzi muri ako karere ka Kölbingen. Bimwe mubyo abitabiriye iri serukiramuco bakundiye Esther ni umwihariko mu guhuza umudiho gakondo nk’umwihariko we.
Ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, yongeye kujya ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye i Marzhausen mu buryo bwihariye, nk’amahirw yo kugaragaza ubuhanga bwe mu gukirigita inanga ndetse anaboneraho umwanya wo gusabana n’abakunze ibihangano bye.
Esther avuga ko yishimiye cyane ibi bitaramo yakoreye mu Budage, agira ati, “Nishimiye cyane gukora ibitaramo hanze y’u Rwanda ku nshuro ya mbere. Niteguriye gusangiza umuziki wanjye abafana bashya no kugeza umuco w’u Rwanda mu Budage ndetse n’ahandi hose.”
Ibi bitaramo ni ibya mbere umuhanzi Esther akoreye mu mahanga akaba avuga ko yiteguye kuzakomeza gukora ibitaramo no mu bindi bihugu bitandukanye.
Esther Niyifasha azwi mu ndirimbo zirimo ’Urashoboye’, ’Tumurikire’, ’Laurrete’ ya Kamaliza yasubiyemo n’izindi.
Esther Niyifasha ni mushiki w’Umukirigitananga Deo Munyakazi akaba umuhererezi mu muryango wabo. Yacuranze mu bitaramo byinshi bikomeye birimo African Exchange (CAX) mu iserukiramuco rya Rabagirana n’ibindi bitandukanye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Esther komeza ushimishe abo bantu kandi wibuka ko ufitanye igihango n’igihugu cyakwibarutse. Turagukunda.Imana ikomeze ikugende imbere.